Ubutumwa bwa Alyn Sano bwakuye imitima abakunzi be

Ubutumwa bwa Alyn Sano bwakuye imitima abakunzi be

 Jul 8, 2025 - 15:44

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Alyn Sano yatangaje ko hari ibikorwa yari amaze iminsi akora agiye guhagarika, agatangira kwibanda ku bindi abona bifite akamaro kurushaho. Ni icyemezo yagaragaje mu butumwa bujimije yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, bwateye urujijo rwinshi mu bakunzi be.

Mu butumwa bwe, Alyn Sano yagize ati:"Mbivuyemo. Ndibaza niba ibintu byose nanyuzemo byari bifite agaciro. Ntabwo inkuru yose ariko igira iherezo ryiza. Birashoboka ko iki ari cyo gihe cyo kwita ku bintu bifite akamaro cyane."

Nyuma y’aya magambo, Alyn Sano yashimiye abafana be bamubaye hafi, anabibutsa ko agikomeje kubakunda. Gusa yahise akuraho ibindi byose byari biri ku mbuga nkoranyambaga ze, ibintu byatumye benshi bibaza niba yaba agiye guhagarika umuziki burundu cyangwa se ari indi nzira nshya y’ubuzima ashaka gutangira.

Aya magambo aje mu gihe Alyn Sano amaze iminsi ari muri Kenya, aho yari yagiye kurangiza umushinga w’indirimbo afitanye n’umuhanzi Bein Sol wahoze mu itsinda rya Sauti Sol.

Nubwo atigeze avuga mu buryo bweruye impamvu nyakuri y’icyo cyemezo, ubutumwa bwe bwateye impungenge n’amatsiko menshi mu bafana be, bamwe batangira kumusaba kutareka umuziki burundu kuko bamukunda kandi batifuza kumubura ku rubyiniro.

Icyo abakunzi be bategereje ubu ni kumenya neza aho ahagaze no kumva icyo yifuza kugeraho mu rugendo rwe rwa muzika n’ubuzima busanzwe.

Ubutumwa bwa Alyn Sano bwakuye imitima abakunzi be