Tory Lanez arikoma imbuga zicuruza umuziki

Tory Lanez arikoma imbuga zicuruza umuziki

 Mar 11, 2025 - 15:52

Uwunganira umuraperi Rapper Tory Lanez, Moe Gangat, yinubiye imbuga zicuruza umuki kubera gupfukirana umuzingo we mushya yise ‘Peterson’ aheruka gushyira hanze, aho avuga ko bisa nk'aho batifuza ko umenyekana.

Uyu munyamategeko yinubiye imbuga za zicuruza umuziki nka Apple Music na Spotify, avuga ko ibikubiye muri uwo muzingo byahishwe, gusa indirimbo zawo na zo zikava zitarimo gucuruzwa.

Umuzingo Tory Lanez yise “Peterson” wagiye hanze ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025, hamwe n’indirimbo 20 zose zateguwe kandi zigasozwa n’uyu muraperi muri gereza, aho yakatiwe imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa umuraperi Megan Thee Stallion mu 2020.

Byongeye kandi, Umuraperi Tory, abinyujije mu ndirimbo ye “Free Tory” iri kuri uwo muzingo we mushya, yashimiye umuhanzi Chriss Brown ku nkunga y’amafaranga yatanze mu rubanza rwe nyuma yuko izindi nshuti n’ibyamamare bari bazimije telefoni zabo ubwo yari mu byago.