Tiwa Savage ikibazo cy'amaso cyiramurembeje-Videwo

Tiwa Savage ikibazo cy'amaso cyiramurembeje-Videwo

 Feb 16, 2024 - 10:33

Umuhanzi Tiwa Savage yarangije kwemeza ko amaso ye akomeje kuba imbogamizi, kugera ubwo abaganga bamwandikiye indorerwamo z'amaso 'amarineti'.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Tiwatope Omolara Savage amazina nyakuri y'umuhanzikazi Tiwa Savage, yatangaje ko kuri ubu atakibasha kureba neza, ibyatumye ahitamo kujya kureba inzobere z'abaganga ku bijyanye n'amaso, birangira bamwandikiye kuzajya yambara indorerwamo z'amaso ibyo dukunda kwita amarineti.

Mu mashusho uyu muhanzi yasangije abakunzi be, yavuze ko ikibazo cyo kutabona neza cyatangiye mu myaka ibiri cyangwa itatu yashize, ariko akumva bizagabanyuka, gusa ngo uko iminsi yagiye ishira byarakomeje.

Tiwa Savage ikibazo cy'amaso cyatumye ahabwa indorerwamo z'amaso

Tiwa Savage uheruka kuzuza imyaka 44 ku wa 05 Gashyantare 2024, yasobanuye ko ikibazo amaso ye afite, ari uko kureba ibintu bya hafi ari ari imbogamizi, mu gihe kureba ibintu biri kure byo aba abona bimeze neza.

Umuririmbyi wa "All Over" muri ayo mashusho yavuze ko yagiye kureba umuganga w'amaso i London mu Bwongereza ari naho atuye, amutegeka kwambara rinete. Icyakora, avuga ko nubwo bimeze gutyo, abakunzi be batagira impungenge kuko ngo agarutse bundi bushya kandi adafite ikibazo na mba.

Hagati aho, Tiwa Savage abaye undi muhanzikazi wo muri Nigeria utangaje ko afite ikibazo cy'amaso akaba agiye guhabwa rinete, nyuma y'uko Simi nawe aheruka gushimangira ko guhera mu 2019 yabyara imfura ye, atongeye kureba neza, ku buryo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byamunaniye kubera ko hari ibyo bamubwira gukora ariko ntabibone neza.

Tiwa Savage aremeza ko kutabona neza ibintu bimuri hafi byatangiye mu myaka ibiri cyangwa itatu yashize