Tiwa Savage abona gukundana n'abagabo bakennye nk'ikosa yakoze

Tiwa Savage abona gukundana n'abagabo bakennye nk'ikosa yakoze

 Aug 14, 2025 - 13:16

Mu gihe benshi bemeza ko urukundo rutagombera amafaranga, umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage we si ko abibona, bityo yifuza kutazongera gukora ikosa ryo gukunda umugabo udafite agatubutse.

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko yigiye ku makosa yakoze mu bihe byashize, ubwo yajyaga mu rukundo n’abagabo batari bafite ubushobozi buhambaye mu bukungu.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye Koroba, yavuze ko yahisemo guhindura imyumvire, maze yanzura ko guhera ubu, igihe azajya ajya mu rukundo, bizaba ari n’abagabo bafite ubushobozi bw’amafaranga ahagije.

Tiwa Savage yagize ati:“Maze imyaka myinshi ngerageza indi nzira ariko biranga, ubu noneho ndashaka kureba uko bimera kugira umugabo ufite amafaranga".

Tiwa Savage yashakanye n’uwahoze ari umujyanama we mu 2013, Tunji Balogun uzwi cyane ku izina rya Teebillz. Nyuma y’imyaka itanu, baje gutandukana nyuma yo kunanirwa gukemura amakimbirane hagati yabo, nyuma yo kubyarana umwana w'umuhingu witwa Jamil.

Ibyo Tiwa Savage yavuze byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko ari uburenganzira bwe guhitamo, mu gihe abandi babona urukundo rudakwiye gushingira ku mutungo gusa.

Tiwa Savage abona kuba yarakundanye n'abagabo badafite amafaranga menshi ari ikosa yakoze yifuza gukosora