Nk’uko byatangajwe n'uru rubuga rucuruza umuziki, The Weeknd afite abantu barenga miliyoni 111 bamwumva buri kwezi, bikamushyira ku mwanya wa mbere mu bahanzi bumvwa cyane ku isi kuri Spotify.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, undi muhanzi w’Umunya-Canada Drake yari yafashe uyu mwanya aho yari afite abantu 80,653,323 bamwumva buri kwezi, mu gihe Kendrick Lamar yamukurikiraga n’abumva 80,622,895. Ubusumbane bw’abo bahanzi bombi bwari buto cyane, bugera ku bantu 30,428 gusa.
Uretse ubwamamare afite kuri Spotify, Luminate (Global Export), ikigo gikurikirana imenyekanishabikorwa n’isakazabikorwa by’abahanzi ku rwego mpuzamahanga, cyamushyize ku mwanya wa mbere nk’umuhanzi w'umunya-Canada w'icyamamare kurusha abandi.
Luminate ifite inshingano zo kugenzura uko abahanzi bamamara hanze y’ibihugu byabo, ikanatanga raporo ku musaruro wabo w’ubuhanzi, uko bakirwa n’abafana n’uko indirimbo zabo zicurangwa ku isi hose.
The Weeknd, uzwi mu ndirimbo zakunzwe nka Blinding Lights, Save Your Tears na Starboy, yagaragaje ko agifite ubuhanga n’imbaraga mu ruhando rw’abahanzi mpuzamahanga, kandi ko agikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki ku isi.
The Weeknd yisubije ikamba kuri Spotify
Mu minsi ishize, Drake ni we wumvwaga kurusha abandi kuri Spotify
Kendrick Lamar ni we wagwaga mu ntege za Drake
