Super Bowl Halftime Show yasize iteranyije Usher n’abafana be

Super Bowl Halftime Show yasize iteranyije Usher n’abafana be

 Feb 12, 2024 - 14:08

Umuhanzi Usher wari utegerejwe na benshi mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show, yahanyuranye umucyo, n'ubwo ibyuma bitamubaniye, ndetse abafana be bagatungurwa no kubura Justin Bieber.

Igitaramo cya Usher muri Superbowl Halftime Show cyari gitegerejwe na benshi, gishize urunturuntu mu afana binubiye amajwi. 

Usher ibyuma tibyamubaniye mu gitaramo cya Super Bowl 

Igitaramo cyaranzwe n’ibibazo bya tekiniki, aho umuziki utumvikanaga  ijwi rya Usher na mikoro ye bitera urusaku ruryana mu matwi. N’ubwo bakoze ibishoboka ngo iki kibazo gikosorwe, benshi bemeje ko akavuyo katigeze gahinduka kugeza ubwo abahanzi nka Alicia Keys bamusanga kuri stage.

Usher yagiye ku rubyiniro ategerejwe  cyane, aho yaririmbye indirimbo zimaze igihe zikunzwe zirimo “Yeah!’, ‘Love in this Club’, ‘Caught Up’, n'izindi. Igitaramo cyane kuryoha nyuma y’uko abarimo Alicia Keys, Ludacris, na Lil 'John bamufashije kunyeganyeza urubyiniro, gusa n’ubundi abafana bijunditse Usher nyuma yuko Justin Bieber atagaragaye ku rubyiniro, kandi hari hamaze iminsi amakuru ko azafatanya na we kuri stage.

Usher n'ubwo amajwi yamukoroze, ariko yaje kuhanyurana umucyo abifashijwemo n'abarimo Alicia Keys 

Dushubije amaso inyuma ku myiteguro ya Super Bowl, Usher yari yijeje abafana be ko azabakorera igitaramo mbaturamugabo, azafata nko kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki, bishobora kuba ari na yo mpamvu abafana baje biteze byinshi, bikanatuma batungurwa n’utwo tubazo duto twabayemo.