Igitaramo cya Usher muri Superbowl Halftime Show cyari gitegerejwe na benshi, gishize urunturuntu mu afana binubiye amajwi.
Usher ibyuma tibyamubaniye mu gitaramo cya Super Bowl
Igitaramo cyaranzwe n’ibibazo bya tekiniki, aho umuziki utumvikanaga ijwi rya Usher na mikoro ye bitera urusaku ruryana mu matwi. N’ubwo bakoze ibishoboka ngo iki kibazo gikosorwe, benshi bemeje ko akavuyo katigeze gahinduka kugeza ubwo abahanzi nka Alicia Keys bamusanga kuri stage.
Usher yagiye ku rubyiniro ategerejwe cyane, aho yaririmbye indirimbo zimaze igihe zikunzwe zirimo “Yeah!’, ‘Love in this Club’, ‘Caught Up’, n'izindi. Igitaramo cyane kuryoha nyuma y’uko abarimo Alicia Keys, Ludacris, na Lil 'John bamufashije kunyeganyeza urubyiniro, gusa n’ubundi abafana bijunditse Usher nyuma yuko Justin Bieber atagaragaye ku rubyiniro, kandi hari hamaze iminsi amakuru ko azafatanya na we kuri stage.
Usher n'ubwo amajwi yamukoroze, ariko yaje kuhanyurana umucyo abifashijwemo n'abarimo Alicia Keys
Dushubije amaso inyuma ku myiteguro ya Super Bowl, Usher yari yijeje abafana be ko azabakorera igitaramo mbaturamugabo, azafata nko kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki, bishobora kuba ari na yo mpamvu abafana baje biteze byinshi, bikanatuma batungurwa n’utwo tubazo duto twabayemo.