Rifi Entertainment bagiye kongera gutanga ibyishimo mu gitaramo bise Rifi Dance and Fashion Show

Rifi Entertainment bagiye kongera gutanga ibyishimo mu gitaramo bise Rifi Dance and Fashion Show

 Dec 6, 2024 - 17:13

Nyuma yo kuyohereza Abanyarwanda umwaka ushize, @RifiEntertainment basanzwe abategura ibirori byo kumurika imideli no kubyina, bagaruye cya gitaramo bita “Rifi Dance and Fashion”, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Ni gitaramo kizagaragaramo ibikorwa byo kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga, ababinnyi b’abahanga bazasusurutsa abakitabiriye, abahanzi batandukanye, abanyarwenya, tutibagiwe n’ibindi byamamare bitandukanye hano mu Rwanda, nka Kabano Franco. 

Uko ni ko ibiciro byifashe ku basha kuzitabira "Rifi Dance and Fashion Show"

Ni gitaramo kandi kizagaragaramo udushya dutandukanye, turimo uburyo bwo kumurika imideli bihujwe no kubyina, ibintu bitari bimenyerewe mu kurika imideli hano iwacu.

Ibirori bya Rifi Dance and Fashion Show biteganyijwe tariki 21 Ukuboza uyu mwaka, bikazabera kuri Olympic hotel, Kimironko.

Ni ibirori bizaba biri kumurika imideri no kubyina n'ibindi 

RiFi Entertainment Ltd ubusanzwe ibarizwamo ibice bitatu, igice cya RiFi Models Management kirimo abamurikamideli b'ingeri zitandukanye, RiFi Dances ibarizwamo ababyinnyi babigize umwuga, ndetse na RiFi Protocol & Services ifasha abantu mu bitaramo bigiye bitandukanye.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo numwihariko wuko hazamurikwamo igitamo cyitwa "INZITANE z' Umuryango" cyanditse numuhanga mu kwandika ibitano Francois RUGEMA.

Ni ibirori Kandi bitazaba bigoye kubyitabira, kuko ahasanzwe ari ibihuha 5, VIP ibihumbi 10, mu gihe ameza y’abantu 6 ari ibihumbi 150 by’amanyarwanda, hakubiyemo icyo kurya n'icyo kunywa.