Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino w'ikirarane ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino w'ikirarane ifata umwanya wa mbere

 Nov 24, 2022 - 13:27

Ikipe ya Rayon Sports yabashije gukura amanota atatu kuri AS Kigali, bituma ihita ifata umwanya wa mbere.

Rayon Sports yakiriye AS Kigali mu mukino utoroshye wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa 15:00.

Ni umukino amakipe yombi yinjiyemo yiahimiye ko APR FC na Kiyovu Sports zari imbere zari zatakaje amanota abiri kuko zari zanganyije ibitego 2-2, bivuze ko aya makipe yombi hari ikizere cyo gusatira umwanya wa mbere wari wicayeho Kiyovu Sports.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports yabonye inota rimwe mu mikino ibiri iheruka kuko iherutse gutakaza amanota abiri inganya na Mukura Victory Sports ndetse ikaba yaranatsinzwe na Kiyovu, yagombaga kuza yongera gushaka amanota atatu.

AS Kigali yo umwuka wari wongeye kuba mwiza kuko nyuma yo kumara imikino itatu idatsinda, iherutse kwisasira Rwamagana City iyitsinda ibitego bine byose ku busa.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino neza ndetse bidatinze ibona igitego cya mbere ku munota wa munani gitsinzwe na Musa Essenu, ni umupira muremure woherejwe na Ganijuru Elie ubundi awushyira ku mutwe.

AS Kigali yahise itangira kurusha Rayon Sports igerageza kureba uko yakwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon bwari buyobowe na Ndizeye Samuel na Mitima Isaac bukomeza guhagarara neza.

Igice cya mbere cyarangiye nta mpinduka zibaye bajya kuruhuka bavayo gahunda ikiri gushaka igitego ku mpande zombi, aho Rayon Sports yashakaga igitego gitanga umutekano mu gihe AS Kigali yashakaga kwishyura.

Ku munota wa 80 nibwo myugariro Mitima Isaac yakorewe ikosa biteza urunturuntu mu kibuga bituma Ndekwe Felix yerekwa ikarita y'umuhondo ya kabiri yatumye yerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga habura iminota icumi.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere kuko igize amanota 22 igifite n'umukino umwe w'ikirarane, naho AS Kigali yo yagumye ku mwanya wa kane aho ifite amanota 17 n'umukino umwe w'ikirarane.

AS Kigali yatakaje amanota kuri Rayon Sports