Rayon Sports WFC yanyagiye Youvia WFC ku munsi yamurikiwe aba-Rayon ku mugaragaro

Rayon Sports WFC yanyagiye Youvia WFC ku munsi yamurikiwe aba-Rayon ku mugaragaro

 Dec 13, 2022 - 14:24

Abafana ba Rayon Sports baryohewe no kugaragarizwa Rayon Sports y'abagore yashinzwe muri uyu mwaka yananyagiye Youvia WFC.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa mbere muri shampiyona y'ikiciro cya kabiri itsinda Gatsibo FC ibitego 16-0, ariko kuri uyu wa Kabiri nibwo habayeho umuhango wo kumurika iyi kipe y'abari n'abategarugori.

Ni ibirori byitabiriwe n'abarimo ubuyobozi bwa Skol isanzwe ifitanye ubufatanye n'ikipe kipe ndetse na Perezida wa FERWAFA ariwe Nizeyimana Olivier.

Muri uyu muhango wari uyobowe n'umunyamakaurukazi Rigoga Ruth, perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidel yagaragaje ku mugaragaro kapiteni w'iyi kipe ariwe Uwase Anderson wambitswe iki gitambaro na perezida w'iyi kipe.

Frolence atera koruneri yavuyemo igitego cya gatatu

Nyuma y'uyu muhango Rayon Sports WFC yakinnye umukino wa gicuti na Youvia WFC, mu mukino utagoye Rayon Sports kuko yayitsinze ibitego bitatu byose ku busa.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Uwiringiyimana Rosine ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, icya kabiri gitsindwa na Imanizabayo Florence ku ikosa ryakozwe n'umuzamu wa Youvia wagiye gutera umupira imbere akanyerera, naho icya gatatu gitsindwa na Rosine nanone ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Imanizabayo Florence.

Ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori iri gukina shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino 2022-2023 aho byitezwe ko itazatindayo ahubwo izahita izamuka ikaza guhangana na AS Kigali yabuze uyivugiramo.

Rayon Sports yatsinze Youvia WFC