Perezida Kagame yatunze intoki abagoreka Ikinyarwanda

Perezida Kagame yatunze intoki abagoreka Ikinyarwanda

 May 7, 2024 - 13:47

Perezida Kagame yahuye n'urubyiruko rw'abakorerabushake yongera kurwibutsa ko rugomba kunoza Ikinyarwanda haba mu mivugire no mu myandikire.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yahuriye muri BK Arena n'urubyiruko rw’Abakorerabushake rwaturutse hirya no hino mu Gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ibikorwa byarwo mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko umuco wo gukorera ubushake ukwiye gusigasirwa kandi ugashyigikirwa n’abantu bose by’umwihariko n’inzego zitandukanye zikabigiramo uruhare.

Ati “Gukorera ubushake ni ugukora ikintu kizima ndetse inzego zibishinzwe ndagira ngo zumve ko bitagarukira aho gusa ahubwo bikwiriye kuvamo no kumenyana ndetse tukamenyana ku buryo umwe muri twe, bamwe muri twe bagira n’ikibazo runaka bakagobokwa na bagenzi babo.”

Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu kandi, yongeye kwibutsa urubyiruko ko rugomba kunoza Ikinyarwanda haba mu mivugire no mu myandikire.

Ati “Iyo uvuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye nk’abazi Ikinyarwanda, kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga. Mu myandikire wagombaga kuvuga ‘ntabwo', ukandika nabwo, njye nsoma ‘nabwo'. Nabwo na ntabwo biratandukanye, ntabwo mba numva icyo wavugaga.”

Yongeye kwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano zo kunoza umuco no kuwuteza imbere uko bikwiye.

Ati “Wa murage, ukaba umurage nyine tubumbatira tugateza imbere. Ibyo byose ni byo abakorerabushake cyangwa abakoranabushake nkamwe, urubyiruko ndetse, rurarerwa, rurakura, ugomba kurerwa rero unyura mu maboko y’ababyeyi n’abarimu mu ishuri cyangwa y’Igihugu kiguteza imbere muri ibyo byose no mu murage w’umuco.”

Perezida yasabye Urubyiruko kunoza Ikinyarwanda