Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeats Stanley Omah Didia amazina nyakuri ya Omah Lay, aratangaza ko abahanzi bo mu njyana ya Afrobeats basigaye bamushishura ibihangano bye.
Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yahamirije Billboard ko muri ibi bihe abahanzi ba Afrobeats bo muri Nigeria ndetse n'abandi bo mu bindi bihugu, ko basigaye bamukopera imikorere y'indirimbo ze.
Omah Lay atangaje aya magambo, nyuma y'uko yari aherutse kuvuga ko yaganirije umuhanzi w'inshuti ye indirimbo zari kuri album ye, ariko ngo bidateye kabiri uwo muhanzi ahita asohora album iriho indirimbo ze yamwumvishije.
Yavuze ko gutwarwa indirimbo zari kuri album ye "Clarity of Mind", biri mu byatumye itinda, kuko ngo akimara kuzishishurwa, yahisemo gutangira kwandika izindi bundi bushya, yihanganisha abakunzi be avuga vuba aha araza kuyishyira hanze.