Umuraperi Kiari Kendrell Cephus amazina nyakuri ya Offset arashinja uwo barushinganye kumuhemukira akamuca inyuma ku bandi bagobo by'umwihariko abo mu ruganda rwa muzika.
Ibi uyu muraperi yabivuze abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yanditse ko umugore we amuca inyuma akaryamana n'nshuti ze. Gusa rero ubwo yari akimara kwandika ubu butumwa yahise abusiba.
Ku bw'ibyo, Cardi B nawe yahise aca ku ruba rwa Twitter atangaza ko ibyo Offset ari kumuvugaho ari ibinyoma nta muntu yigeze aryamana nawe.

Offset arashinja umugore we Cardi B kumuca inyuma
Ikindi kandi akaba yahakanye yivuye inyuma ko adashobora kugira umuntu wo munshuti z'umugabo we yaryamana nawe, yemeza ko nabo ubwabo babizi ko ataryamana nabo.
Nubwo Offset yavuze ko umugore we amuca inyuma kuri bamwe mu nshuti ze, ariko ntawe yigeze atunga urutoki.
Mu gihe Cardi B nawe ahakana yivuye inyuma ko ataryamana n'umuntu wo ruganda rwa muzika, amaherezo yabo arategerejwe.
