Nyuma ya Rubaya, M23 yafashe ibindi bice

Nyuma ya Rubaya, M23 yafashe ibindi bice

 May 5, 2024 - 10:15

Umutwe wa M23 ukomeje gusunika ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC bafata ibice bigari byo muri Kivu y'Amajyaruguru. Kuri uyu wa Gatandatu imirwano yasize M23 ifashe ibindi bice bibiri byegereye Kivu y'Amajyepfo.

Imirwano ikarishye ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'Ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Ntara ya Kivu n'Amajyaruguru.

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 04 Gicurasi 2024 imirwano ikarishye yabereye muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga hafi cyane uvuye i Bweramana muri Teritwari ya Masisi, aho byaje kurangira M23 ikubise inshuro FARDC yegukana ibice bya Bitonga na Kalungu.

Agace ka Bitonga kakaba kareba imigi ya Minova muri Kivu y'Amajyepfo na Bweramana muri Masisi. Imirwano yo kuri uyu wa Gatandatu, yasize abaturage batangiye guhungira muri Minova ndetse abatuye mu bice birimo Bishange bari bafite ubwoba bw'ibisasu bishobora kwitura aho bagiye.

Bitonga yaguye mu biganza bya M23 nyuma y'uko ku wa Gatanu uyu mutwe wafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y'agaciro, byatumye Perezida wa DR-Congo Felix Tshisekedi asoza urugendo yarimo i Burayi igitaraganya agaruka i Kinshasa.