Umuririmbyikazi w'Umunya-Canada Celine Dion, yagarutse ku buryo yiyumvaga ubwo indwara ya "Stiff Person Syndrome" yarimugeze habi, n'uburyo yagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe.
Mu kiganiro Celine Dion yagiranye na NBC News yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yavuze ko yumvaga ameze nkaho hari umuntu uri kumuniga, ku buryo guhumeka byamugoraga kandi akababara mu mfundiko no mu mbavu.
Uyu muhanzi w'imyaka 57 yagaragaje ko kubera uburyo iyo ndwara kuyikira bigoye, ari kwiga kubana nayo n'uko azakomeza gahunda ze zose ntacyo byishe.
Iyi ndwara ya Stiff Person Syndrome ikaba yaramufashe mu mpera za 2022 bituma ibitaramo yari afite byo kuzenguruka Isi abisubika.
Ubwo yari arembye, umuvandimwe we Claudette niwe wakunze kugenda atanga amakuru ye, aho yigeze no kuvuga ko byashoboka ko Celine atazongera kuririmba, ariko amaze koroherwa yavuze ko azakomeza kuririmba ndetse agasubukura n'ibitaramo bye.

Celine Dion aravuga ko indwara ye agomba kwiga kubana nayo
