NATO yateguje u Burusiya intambara

NATO yateguje u Burusiya intambara

 Jan 20, 2024 - 10:50

Umuyobozi w'akanama ka NATO gashinzwe ibya gisirikare Admiral Rob Bauer, yatangaje ko abaturage b'Ibihugu bibarizwa muri uyu muryango, ko bagomba kwitegura intambara n'u Burusiya ntakabuza.

Umuryango wo gutabarana mu bya gisirikare mu Majyaruguru y'inyanja ya Atlantic (NATO), wateguje abaturage batuye mu bihugu ubarizwamo, gutangira kwitegura intambara karundura n'u Burusiya ndetse n'abari ku ruhande rwayo. 

Ibi byatangajwe na Admiral Rob Bauer umuyobozi mu bya gisirikare muri NATO, mu nama y'uyu muryango yabereye i Brussels mu Bubiligi.

Guhera intambara muri Ukraine yatangira NATO ikajya inyuma ya Ukraine, impungenge zo kurwana hagati y'uyu muryango n'u Burusiya zikomeje kwiyongera, dore ko n'abayobozi batangiye kubitangaza.

Mu ijambo rya Admiral Rob Bauer yagejeje kubitabiriye iyi nama, yavuze ko kugira ngo babe bahagaze neza mu bihe bizaza, bagomba kurwana n'u Burusiya ndetse n'abandi babari inyuma.

Admiral Rob Bauer yahamagariye abaturage bo muri NATO kwitegura intambara n'u Burusiya 

Akaba yasabye abaturage ko batangira kwitega ikintu kitari kiza gishobora kwaduka mu minsi igiye kuza, ari nako yasabye inzego za Leta n'abikorera gutangira gushyira mu mutwe ko intambara n'u Burusiya ishoboka. 

Ku bwa Bauer, avuga niba igisirikare cyiteguye ku mirongo y'urugamba, n'abaturage nabo bagomba kwitegura, kuko ngo intambara igomba kuba ntagushidikanya. 

Magingo aya, umuryango wa NATO ukaba ubarizwamo ibihugu bigera kuri 32, birimo USA nka kizigenza,  u Bwongereza, u Bufaransa, u Budagi, Turukiya, Japan ndetse n'ibindi byinshi.

Naho iyo bavuga uruhande ruyobowe n'u Burusiya, baba bavuga ibihugu bifitanye ubushuti bwihariye nka: Iran, China, ndetse na North Korea hakaba hazamo na Syria ndetse n'ibindi bihugu bidacana uwaka n'Abanyamerika.

Bigaragazwa ko ishyano ryabaho izi mpande zose zirwanye, ntakabuza habaho icyo bita gusenyana mu buryo bwa nyabwo hakoreshejwe ibisasu kilimbuzi.

Ibihe tugezemo muri ibi bihe, bikaba ari ibihe by'imidugararo n'intambara mu mpande z'Isi zose, ku buryo kuba Amerika n'Abarusiya barasana ari ibintu bishoboka cyane.

Admiral Rob Bauer aremeza ko bwiteguye intambara na Russia