Na Yezu Kristu yapfuye adahawe icyubahiro yari akwiye-Burna Boy

Na Yezu Kristu yapfuye adahawe icyubahiro yari akwiye-Burna Boy

 Jun 30, 2023 - 04:11

Umuhanzi Burna Boy yatangaje ko adakeneye guhabwa ibyubahiro birenze nubwo yaba ari umuhanzi mwiza mu isi ngo kuko na Yezu/Yesu Kristu yavuye mu isi adahawe icyubahiro.

Umuhanzi wegukanye Grammy Awards Damini Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko adakeneye ibyubahiro birenze nubwo yaba ari umuhanzi mwiza kuruta abandi bose mu isi.

Burna Boy ibi yabitangaje ubwo yari akikijwe n'ibyamamare binyuranye mu ruganda rwa muziki bo mu Bwongereza no Nigeria, ubwo yari akimara kuva ku rubyiniro muri Portugal mu iserukiramuco rya "Afronation festival" kuri uyu wa 29 Kamena 2023.

Akikijwe n'ibi byamamare akaba yavuze ko adahangayikishijwe no kutabona ibihagije ndetse ngo ahabwe n'icyubahiro akwiye, ngo kuko Yesu/Yezu nawe atabonye icyubahiro kugeza apfuye. Akaba yanashimiye abantu babona ko ari umuhanzi mwiza mu isi bagatanga n'ubuhamya. 

Burna Boy aremeza ko adakeneye ibyubahiro birenze nubwo yaba ari we muhanzi mwiza mu isi 

Muri Videwo yasohowe na Adesegun Adeosun Jnr uzwi nk'umu-Promoter Smade yavuze ko Burna Boy akomeje kubaha umugisha mu ndirimbo ze ariko ngo adahabwa icyubahiro akwiye. 

Ubwo Burna Boy yavugaga kuri iyi Videwo, yagize ati " Oya! Ntabwo nkeneye ibyubahiro birenze, kuko na Yezu Kristu ubwe ntabyubahiro birenze yigeze abona kugera apfuye, none ubwo nge ndinde wo kubibona? "

Muri ibi byamamare byari bikikije Burna Boy muri iki kiganiro, uwitwa Shopsydoo akaba yatangaje ko "Burna Boy atari umuhanzi mwiza gusa muri Afrobeats ahubwo ngo ni mu isi yose y'umuziki.

Muri iyi minsi Burna Boy akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora ibitangaza mu isi y'umuziki muri ibi bihe, dore ko ari kwegukana ibihembo binyuranye mu isi ndetse akaba ari no gukora ibitaramo biremereye cyane mu nguni z'isi.