Mu kiganiro yagiranye na ‘Silverbird TV’, yatangaje ko yahisemo guhagarika ibintu byose by’amarushanwa by’umwihariko ajyanye n’ubwiza, bitewe n’uko ariho hantu yakuye ibikomere byagiye bimutera no guhahamuka.
Yatangaje ko yahisemo kuba abihagaritse ku mpamvu ze bwite, kuri ubu akaba agiye kuva muri Mexico aho yari amaze iminsi yaritabiriye amarushanwa ya ‘Miss Universe’, agaruke muri Nigeria.
Yavuze ko ubu agiye kubanza akitekerezaho akisobanukirwa uwo ari we, ndetse agakomeza amasomo ye.
Ati “Kurangiza mu marushanwa ya Miss Universe ndi muri babiri ba mbere sindabyiyumvisha. Mu by’ukuri nabivuyemo kuko amarushanwa nibyo bintu byambabaje cyane.”
Miss Chidimma Vanessa yavuze ko iby'amarushanwa yabaye abihagaritse
Uyu mukobwa kandi yahishuye ko ubwo amarushanwa yo muri Miss Universe yari arimbaniye, yageze hagati habura gato ngo abisezeremo, ariko yiremamo agatima arakomeza.
Ati “kugeza n’ubu abantu ntibumva uburyo ndi kwiyumva. Hari igihe cyageze habura gato ngo nikure mu bahataniye ikamba rya Miss Universe. Iby’amarushanwa narabihagaritse kuko ubu ndashaka kubanza nkitekerezaho ndetse nkakomeza amashuri.”
Urugendo rw’uyu mukobwa mu by’amarushanwa y’ubwiza, rwatangiriye muri Afurika y’Epfo aho yari yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa icumi bahataniye ikamba rya Nyampinga 2024, ariko abaturage batangira kumwataka bavuga ko adakwiye kurihatanira kuko ari umunyamahanga, ibyatumye afata umwanzuro wo kwikuramo.
Nyumo yo kuvamo, abategura amarushanwa y’ubwiza muri Nigeria aho Papa we avuka, bamusabye ko yaza agahatana mu yo muri Nigeria ndetse biza kurangira ari we wegukanye ikamba rya Nyampinga, gusa abantu batangiye kuvuga ko yarihawe ku bw’impuhwe yagiriwe kubera ibyamubayeho muri Afurika y’Epfo.
Iri kamba ni ryo ryatumye abona andi mahirwe yo kujya guhatanira irya Miss Universe, birangira ahakuye iry’igisonga cya mbere.

