Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe ukomeje gushyigikira abahanzi Nyarwanda cyane, mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko yabashije kumva album yose ya Ariel Wayz, ahamya ko ari umwe mu bahanzi bafite impano dufite mu gihugu.
Yakomeje avuga ko Ariel Wayz iyo aza kuba Umunyamerikakazi, yari kujya ahora ku rutonde rw’indirimbo cyangwa album 100 bikunzwe kuri Billboard yo muri Amerika (Billboard Hot 100).
Yagize ati “Numvishe album yose. Iyo Ariel Wayz aba Umunyamerika, ntabwo yari kuva kuri Billboard Hot 100 yo muri Amerika. Ni umwe mu banyempano bari mu mujyi.”
Minisitiri yavuze ko kuri iyi album indirimbo eshatu yakunzeho cyane ari iyitwa Made for you, Dee na Ariel & Wayz.
Iyi album Ariel Wayz yayishyize hanze tariki 08 Werurwe 2025 ku munsi Mpuzamahanga wahariwe abari n'abategarugori, ikaba iriho indirimbo 12 zigaruka ku rugendo rwe mu muziki.
Muri uru rugendo rwe agaruka ku byiza n’ibibi yahuriyemo nabyo, ndetse n’urukundo yeretswe n’abantu kuva yatangira umuziki.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko yanyuzwe na album ya Ariel Wayz
Album Ariel Wayz aherutse gushyira hanze ikomeje kunyura benshi
