Tyson, ufite imyaka 59, yavuze ko mu mwaka wa 2003, mbere y’uko ahura n’undi mukinnyi Clifford Etienne, yagiye ku mushushanyi we witwa Victor Perez amusaba ko yamukorera tattoo y’imitima myinshi ku maso, igitekerezo yari afite kugira ngo agaragare nk’umugabo w’umutima.
Perez, wabonaga ko igitekerezo cya Tyson kitari cyiza, yamusabye gusubira iwe, amwizeza ko azamushakira igitekerezo cyiza kurushaho. Hashize iminsi ibiri, yamuhamagaye amubwira ko yamaze kubona igishushanyo cyiza.
Yamukoreye tattoo ishingiye ku muco w’Abanya-Maori, umuryango wo muri New Zealand uzwiho kwishushanyaho mu buryo bwihariye bugaragaza ubutwari, umurage n’imbaraga.
Tyson yavuze ko icyo gishushanyo cyamushimishije cyane ndetse kigaragaza umuco w’ubutwari yiyumvamo.
Yagize ati:“Hari igihe nibaza uko nari kuba meze iyo nishyiraho imitima myinshi ku maso, nkabona rwose nari kuba narakoze ikosa. Ubu rero nshimira cyane Victor Perez kuba yaranyeretse inzira nziza.”
Iyo tattoo ikomeje kuba ikirango cyihariye cya Tyson, kuko abenshi mu bamubonye bayimwibukiraho.
Tyson yemeza ko iyo tattoo ari kimwe mu bintu bimwubahisha ndetse bikanamwibutsa intambwe y’ingenzi yateye mu buzima bwe.
Mike Tyson yahishuye ikihishe inyuma ya tattoo afite mu isura

