Theo Hernandez yatsinze igitego cya mbere mu bitego bibiri u Bufaransa bwatsinze Morocco muri kimwe cya kabiri, bikaba aribyo byatumye iyi kipe y'igihugu igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Argentine kuri iki Cyumweru saa 17:00 kuri Lusail Stadium.
Argentine bagomba guhura iyobowe na Lionel Messi muri iri rushanwa umugabo wabashije gutsinda ibitego bitanu akanatanga imipira itatu yavuyemo ibitego mu mikino itandatu bamaze gukina.
Usibye kuba Messi yaragiye agora amakipe yose yagiye ahura na Argentine no kuba afite iyi mibare iri hejuru cyane, Theo Hernandez yatangaje ko we na bagenzi be badafite ubwoba bwa Lionel Messi.
Igitego cya Hernandez cyatumye Maroc ifungura umukino(Net-photo)
Abwira RAI Sports yo mu Butariyani, Hernandez yagize ati:"Gukina imikino ya nyuma ibiri y'ibikombe by'isi bikurikirana ni ibihe byiza cyane.
"Twakoze akazi keza, byari bigoye ariko turi ku mukino wa nyuma, tuzakora cyane dutsinde uyu mukino. Turananiwe ariko reka twisuganye ku mukino wo ku Cyumweru. Messi ntabwo aduteye ubwoba, Argentine ni ikipe nziza ariko dufite iminsi mike yo kubikoraho."
U Bufaransa bwakuye mu nzira Maroc yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Africa yabashije kugera muri kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'isi iyitsinze ibitego bibiri ku busa harimo icya Theo Hernandez cyaje ku munota wa Gatandatu.
Ni mu gihe Argentine nayo yigijeyo Croatia yari iyobowe na Luka Modric bayitsinze ibitego bitatu ku busa harimo bibiri bya Julian Alvarez na kimwe cya Lionel Messi yatsinze kuri penariti.
Ni umukino kandi ugomba guhanganisha Kylian Mbappe na Lionel Messi basanzwe bafatanya mu gushakira ibitego Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa aho bitezweho kuyifasha ikareba ko yatwara UEFA Champions League muri uyu mwaka w'imikino.
Lionel Messi niwe nkingi ya mwamba muri Argentine(Net-photo)
