Megan Thee Stallion na Roc Nation bategetswe kwitaba urukiko

Megan Thee Stallion na Roc Nation bategetswe kwitaba urukiko

 Jul 8, 2025 - 18:51

Urukiko Rukuru rwo muri Los Angeles rwategetse ko umuraperikazi Megan Thee Stallion hamwe na kompanyi imuhagarariye ya Roc Nation bagomba kwitaba urukiko mu rubanza rw’uwahoze ari gafotozi we bwite, Emilio Garcia, wamureze kumuhatira kureba imibonano mpuzabitsina, n’akarengane mu kazi.

Nk’uko byatangajwe mu nyandiko z’urukiko, Emilio Garcia yatanze ikirego muri Mata 2024, aho ashinja Megan kumuhatiriza kureba igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ubwo yari mu modoka hamwe n’umugore mugenzi we, ubwo bari mu rugendo rw’ibitaramo. Garcia avuga ko iki gikorwa cyamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Ikindi kigaragara mu kirego ni uko Emilio atigeze ahabwa amafaranga y’inyongera yagombaga guhembwa ku masaha y’ikirenga yakoraga, ubwo yakoreraga Megan kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri Kamena 2023.

Nubwo bategetswe kwitaba, abunganira Megan Thee Stallion bamaze kugaragaza ko bahakana ibyo birego, bavuga ko bidafite ishingiro, ko ari ibinyoma bigamije kwangiza izina ry’umukiriya wabo, no gushaka kumushakiraho indonke mu buryo butemewe n’amategeko.

Megan Thee Stallion yarezwe kurenganya uwahoze ari umukozi no kumuhatira kureba ibikorwa byo guhuza ibitsina