M23 na FARDC rukomeje kwambikana i Masisi

M23 na FARDC rukomeje kwambikana i Masisi

 Apr 30, 2024 - 15:40

Kuri uyu wa Kabiri umutwe witwaje intwaro wa M23 wakozanyijeho n'ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC n'abafatanyabikorwa babo muri Teritwari ya Masisi.

None tariki ya 30 Mata 2024 ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23, batanye mu mitwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu mirwano yatangijwe na FARDC muri Terirwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru.

Kurasa kwa none, kwabereye mu gace ka Rubaya, aho amakuru avuga ko FARDC ari yo yabanje kugaba igitero cyo gufunga umuhanda wa Bihambwe, bidatinze M23 nayo ihita isubiza byihuse, aho iyi ari imirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye nk'uko byemezwa.

Ntabwo ari Rubaya imirwano yabereye gusa, kuko yanabereye mu bice bituwe n'abaturage birimo Karuba, Mushaki na Kagundu, aho umuvugizi wa M23 mu bya Politike Lawrence Kanyuka avuga ko ibyo bitero FARDC yakoze muri ibyo bice byibasiye abasivile.

M23 nk'ibisanzwe yavuze ko igomba kurinda abaturage baraswaho na Guverinoma yakabarengeye. Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 aciye ku rukuta rwe rwa X yavuze ko mu mirwano ya none hari intwaro bambuye FARDC, anavuga ko Leta yanze inzira z'amahoro zo kurangiza intambara, ahubwo ishishikajwe no kwivugana abasivile.