Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano ikomeje gukara hagati y'Ingabo za Leta y'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23. Ku munsi w'ejo, imirwano yongeye guca ibintu mu gihe hari hashize iminsi ibiri ntawe urashe undi.
Imirwano yo kuri uyu wa Kabiri yabereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru ihuza umutwe wa M23 na Wazalendo ishyigikiwe na FARDC mu bice bya Bweramana, Buhunde, Ndumba ndetse na Kashungamutwe.
Ku rundi ruhande, mu gihe imirwano yakomezaga mu gitondo cy'ejo ku wa 20 Gashyantare, umutwe M23 washinje ingabo za Leta kurasa ku baturage mu gace Nyakajaga, aho umuvugizi w'uyu mutwe Lawrence Kanyuka yanditse itangazo ahamya ko ibitero bya FARDC muri kariya gace byibasiye abaturage.
Kuri Kanyuka, avuga ko M23 itazakomeza kwihanganira ibikorwa yise bibi bya Leta ya Kinshasa ikomeza gukora byo kwica abaturage. Magingo aya, umutwe wa M23 usaba ko Leta ya DR-Congo yakwicara bakagirana ibiganiro by'amahoro, ariko Leta yarabihakanye, ihamya ko intsinzi igomba kuboneka ku rugamba.