Knowles yahaye isezerano Chairman wa FPR Paul Kagame

Knowles yahaye isezerano Chairman wa FPR Paul Kagame

 Jul 6, 2024 - 14:31

Umuhanzikazi Butera Knowles yijeje umukandida-Perezida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ko umwenda urubyiruko rumurimo ruzawumwishyura, ari nako Paul Kagame yahishuye impamvu yagiye gutura mu Bugesera.

Kuri uyu wa Gatandatu umukandida-Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera, aho nk'ibisanzwe yakirijwe urukundo n'urugwiro.

Umuhanzi Butera Knowles mu izina ry'abaturage b'Akarere ka Bugesera, yashimye intambwe imaze guterwa mu iterambere ry'aka Karere, agaragaza ko bahatuye bahabwa inkwenene, agaragaza ko ubuyobozi bwiza ari bwo bwatumye aka Karere gatera imbere.

Knowles yavuze ko nk'urubyiruko rufitiye umwende Paul Kagame, gusa ashimangira ko bazamuhora inyuma aho ashinguye intambwe bakayihashinga. 

Yaboneyeho gushimira Paul Kagame wemeye kuza guturana nabo hamwe n' umuryango we muri ako Karere, amusaba ko ubwo amatora azaba arangiye yazabatumira bakishimira intsinzi bagatarama.

Paul Kagame nawe yahise asubiza Knowles ko nawe yatekerezaga ko umunsi w'intsinzi yazabatumira, amwizeza ko ibyo bizaba, anashimangira ko impamvu yaje gutura mu Bugesera, ari uko mu gihe cyashize ari ho baciraga Abatutsi, agaragaza ko nta hantu mu gihugu wacira umuntu.

Yunzemo ko Politiki ya FPR Inkotanyi, ishingiye ku kubaka Abanyarwanda bashoboye kandi bumva ko bafite ubushobozi nk'ubw'abandi bo hirya no hino ku Isi aho ari ho hose.

Ati "Ariko mujye mwibaza, umuntu ni nk'undi. Haba hano mu Rwanda n'ahandi. Buriya bageze kuri byinshi ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda, ntibabishobora.

"Ni yo mpamvu twebwe tubababwira, kandi ni ko mukwiye kumera, urubyiruko rwa FPR n'Abanyarwanda b'ubu mukwiye gutinyuka, mukareba abantu mu maso, mukababwira ko atari bo Mana. Ntabwo ari bo Mana rwose."