Kera kabaye Tory Lanez ashobora gufungurwa

Kera kabaye Tory Lanez ashobora gufungurwa

 Jul 29, 2025 - 14:21

Nyuma y'igihe bameze nk'abanwimye amatwi, Urukiko Rukuru rwa California rwatangaje ko ruhiye gusubiramo isesengura ku bujurire bw’umuraperi Tory Lanez ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, nyuma y’imyaka ibiri ahamijwe icyaha cyo kurasa Megan Thee Stallion.

Ibi bikaba byafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gushaka ubutabera, ndetse bikaba bishobora gufungura inzira y’uko yarekurwa cyangwa igihano cye kigabanywa.

Tory Lanez, w’imyaka 32, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 ku wa 8 Kanama 2023, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa akoresheje imbunda atabifitiye uburenganzira, ubwo yarasaga Megan Thee Stallion mu mwaka wa 2020. Urubanza rwe rwaranzwe no gukurikirwa cyane n’itangazamakuru ndetse n’abantu benshi barimo n’ibyamamare bitandukanye ku isi hose.

Mu gihe ubujurire bwe bushya bugiye kongera gusuzumwa, bamwe mu bafana be n’inshuti ze batangiye kongera kugaragaza icyizere ko ashobora kubona ubutabera. Muri abo harimo umuhanzikazi Nicki Minaj, uherutse kuvuga ko yiteguye kuvugisha FBI na CIA kugira ngo hamenyekane ukuri kuri uru rubanza.

Uru rubanza rukomeje kuba ingingo y’ingenzi mu itangazamakuru, ndetse benshi baruteze amaso, cyane cyane bafite amatsiko yo kureba niba koko rwasubirwamo bikagira ingaruka ku gifungo cya Tory Lanez cyangwa bikamuhesha amahirwe yo kongera kuba umuntu wigenga.

Megan Thee Stallion yashije Tory Lanez kumurasa mu kirenge

Tory Lanez yakanye ibyo kuba yararashe Megan Thee Stallion