Juma Jux yamaganye ibihuha bivuga ko yafashe amadeni yo gukora ubukwe

Juma Jux yamaganye ibihuha bivuga ko yafashe amadeni yo gukora ubukwe

 Jul 3, 2025 - 21:21

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania, Juma Jux, yatangaje ko nta kuri gufatika kuri mu bimaze iminsi bivugwa ko yafashe imyenda kugira ngo akore ubukwe bw'igitangaza bwavugishije benshi mu minsi yashize.

Mu butumwa bwe yahaye itangazamakuru, Jux yasobanuye ko ari umuntu uhagaze neza mu bukungu kandi ufite imishinga itandukanye y’ubucuruzi imwinjiriza, bityo ko nta mpamvu n’imwe yatuma afata imyenda ku bw'ubukwe.

Yagize ati:"Abavuga ibyo ni abantu batagira icyo bakora, ni urusaku gusa. Ntabwo nafata imyenda ngo nshimishe abantu. Mfite ubuzima bwanjye n’ubushobozi buhagije bwo kwiyitaho no gutegura ibirori byanjye ntawe nsabye amafaranga."

Jux, wamamaye cyane mu njyana ya R&B muri Afurika y’Iburasirazuba, yari aherutse gukora ubukwe bwiza cyane, bwitabiriwe n’abanyacyubahiro n’ibyamamare binyuranye, bwakurikiwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara, nyuma y’iyo mihango, havutse ibihuha bivuga ko yaba yarabikoze mu buryo burenze ubushobozi bwe bw’ukuri.

Icyakora, Juma Jux yahisemo guhagarara mu ruhame agasobanura ukuri, avuga ko ari umuntu wubatse ubuzima bwe neza kandi ushyira imbere ibikorwa bifatika aho kwishora mu bikorwa byo gushimisha rubanda bigatuma yishora mu madeni.

Uyu muhanzi asanzwe ari na rwiyemezamirimo ukomeye, aho akora ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi bw’imyenda ndetse no gushora imari mu by'ubwiza.

Juma Jux yateye utwatsi amakuru avuga ko yasabye amadeni yo gukoresha mu bukwe

Juma Jux yavuze ko yishoboye ku buryo atafata imyenda yo gukoresha mu bukwe