Ubukwe bwamaze iminsi itatu, bwitabirwa n’icyamamare ku cyindi, barimo Oprah Winfrey, Leonardo DiCaprio, Kim Kardashian, Tom Brady, Bill Gates n’abandi benshi.
Bitandukanye n’ubukwe busanzwe, Bezos na Sánchez basabye abatumirwa bose kutazana impano. Ahubwo, babasabye gutanga inkunga ku miryango itatu itegamiye kuri Leta ishyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye mu mujyi wa Venice.
Nubwo ibyishimo n’ibirori ari byo byari byiganje, bamwe mu batuye Venice ntibabyakiriye neza. Hari abakoze imyigaragambyo bamagana ubu bukwe, bavuga ko ari igikorwa cyo kwerekana ubukire kitita ku bibazo bikomeye abaturage bahura nabyo umunsi ku wundi. Bavuze ko ubukwe bwashyizwe imbere mu gihe umujyi wabo uhura n’ibibazo bikomeye birimo imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’amazi, n’izamuka ry'ibiciro by'ubuzima.
Abateguye ubukwe batangaje ko nta rwego na rumwe bashatse guhungabanya, ahubwo ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo birinde kwangiza ibidukikije no kubangamira abaturage. Bavuze ko bifuje gukorera ubukwe muri Venice kubera amateka y’ako gace ndetse no kugirira icyizere ibikorwa byo kukarengera.
Jeff Bezos yabujije abatumirwa be gutanga impano mu bukwe bwe

