Iyanya yagiye mu ntambara y'amagambo Davido yatangije

Iyanya yagiye mu ntambara y'amagambo Davido yatangije

 Jun 10, 2023 - 03:40

Nyuma y'uko Davido atangaje ko we na Wizkid aribo ba mbere babaye ibyamamare abandi bakaza nyuma muri Nigeria, Iyanya n'abafana be bongeye kwibutsa ko indirimbo zabo zatangiye gukundwa interineti itaraza.

David Adeleke amazina nyakuri ya Davido aheruka gutangaza ko we n'umuhanzi Wizkid aribo babaye ibyamamare bakiri bato muri Nigeria ndetse ngo ibindi byamamare birimo: Burna Boy, Rema, Fireboy, Mayorkun na Asake ngo baje babareba.

Nubwo Davido yatangaje ibi, abakunzi ba Burna Boy ntibabyishimiye ku mbuga nkoranyambaga ngo kuko batumva neza ukuntu yafata Burna Boy wegukanye Grammy Awards akamushyira mu cyiciro kimwe n'abariya bahanzi bakizamuka.

https://thechoicelive.com/abafana-ba-burna-boy-basizoye-nyuma-yamagambo-ya-davido

Ibyo Davido yatangaje ntibyagarukiye ku bafana ba Burna Boy kuko n'abafana ba Iyanya Onoyom Mbuk amazina nyakuri ya Iyanya bahise bavuga ko nawe ari ku rwego rumwe na Wizkid ndetse na Davido nawe kandi yahise abibashyigikiramo.

Byose byatangiye ubwo umukunzi we yandikaga ati " Iyo tuvuze abasitari ba kera nka Olamide, Davido na Wizkid, Iyanya na we agomba kuvugwa, kubera ko yasohoye indirimbo ebyiri zakoze amateka mu 2011 zirimo 'Kukere' na 'Your waist' kandi kugeza nubu yakomeje kuba inyenyeri."

Iyanya ngo ari ku rwego rumwe na Wizkid na Davido 

Nkaho uwo atari ahagije ngo ahagurutse Iyanya nawe yiyerekane, undi yunzemo ati " Ni ukuri Iyanya niwe wazamuye Afrobeats ku ruhando mpuzamahanga. Indirimbo Kukere yakoze ibidasanzwe mu isi kandi ibyo byose byabaye interineti itarasakara hose."

Iyanya nawe mu gusubiza abakunzi be yavuze ko ari ku rwego numwe na Wizkid,Olamide ndetse na Davido. Ati " Ntabwo bamenya ko indirimbo zange zatangiye gukundwa nta interineti iraza."

Ati" Ubwo nta interineti yari ihari indirimbo zange zari hose mu isi." Mu bwishingozi bwinshi ati" Niba mubishaka reka tubare indirimbo zagiye zikundwa kuruta izindi maze turebe inyinshi."

Hagati aho, Iyanya akaba yaratangiye umuziki mu 2008. Ku myaka ye 36 afite, akaba amaze gusohora alubumu eshatu zose, zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe hakaba harimo Kukere abakunzi be bakunze kugarukaho.

Indirimbo kukure ya Iyanya yakoze amateka