Inkuru ya Kendrick Lamar na Drake: abatangiye ari inshuti bakaza kuba abanzi ruharwa

Inkuru ya Kendrick Lamar na Drake: abatangiye ari inshuti bakaza kuba abanzi ruharwa

 Aug 28, 2025 - 12:20

Umuziki wa rap ku rwego rw’isi wagiye ushyushywa n’abahanzi bakomeye barimo Kendrick Lamar na Drake, ariko na none si kenshi babasha kuvugwaho nk’inshuti magara.

Urugendo rwabo rwatangiye ari ubushuti bavugana mu buryo bwuje ubwubahane, ariko nyuma y’imyaka mike ruhinduka intambara y’amagambo n’indirimbo, rukaba rukomeje guteza impaka zidasiba mu bafana.

Byatangiye mu mwaka wa 2011, ubwo aba bahanzi bombi baganiraga bwa mbere kuri Twitter. Nk’uko byatangajwe na Drake mu 2019, ikiganiro cyabo cya mbere cyari cyuzuye urukundo no guha agaciro ibyo buri wese yari ari gukora.

Kendrick Lamar yandikiye Drake amubaza uko ameze, maze Drake amusubiza amwita “my man” mu buryo bwo kugaragaza ubucuti.

Kendrick yahise amubwira ko ari mu myiteguro y’album ya Detox ndetse akaba yari arangije gukora Section.80, amubaza igihe azagarukira California, maze Drake na we ntiyazuyaza kumushimira, anamwizeza ko bagomba gukorana indirimbo igihe azagarukira mu bihembo bya BET Awards byari bigiye kuba.

Ibyo biganiro byari ikimenyetso ko urungano rushya rw’abahanzi bari mu nzira yo gufatanya no kuzamurana. Ariko siko byagenze. Hashize igihe gito, umwuka warahindutse. Kendrick na Drake batangiye gufatana nk’abahanganye aho gufatanya, maze amagambo akomeye batangira kuayaterana binyuze no mu ndirimbo zabo.

Kuva ubwo, abahanzi bombi basigaye bakora injyana ya rap bakanezeza abakunzi babo ariko rimwe na rimwe bakabikora mu buryo bwo guhangana. Abafana bamwe bavuga ko iyo bakomeza gukorana, injyana ya rap yari kuba yazamutse ku rwego rutagereranywa.

Ku rundi ruhande, bamwe bubaza niba impamvu y’iri hangana ari ishyari rya Kendrick kuri Drake ku bw’intsinzi z’ubukungu n’ubwamamare, cyangwa niba ari Drake watangiye kubabara intsinzi y’ubuhanzi bwimbitse bwa Kendrick.

Icyakora, ikigaragara ni uko aya mateka y’aba bahanzi atazibagirana mu rugendo rw’umuziki wa rap, kandi impaka z’abafana ku watsinze mu rugamba rwabo zishobora kutazagira iherezo vuba aha.

Kendrick Lamar na Drake byarangiye ari inshuti

Kugeza ubu buri wese yibaza uzatsinda hagati ya Drake na Kendrick