Impamvu ubura ibitotsi

Impamvu ubura ibitotsi

 Nov 4, 2023 - 22:04

Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu zishobora gutuma ubura ibitotsi ugiye kuryama, harimo ko ibyo urya cyangwa se unywa nabyo bigira uruhare mu bitotsi byawe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard mu 2021, bwagaragaje ko gusinzira neza mu ijoro bituma ugira ubuzima bwiza, mu gihe kudasinzira neza mu bituma udatekereza neza ukumva nturi kwiyumva uko bikwiye.

Bakaba baragaragaje ko kudasinzira uko bikwiye bishobora kuba intandaro y'ibibazo by'ubuzima; urugero nko kwiyongera ibiro mu buryo bukabije, umuvuduko w'amaraso, indwara z'umutima, diyabete, ndetse n'agahinda gakabije.

Ku bw'ibyo, dore zimwe mu ntandaro zituma ubura ibitotsi iyo uryamye:

1. Ibiro birengeje urugero: Bigaragazwa ko ibiro byinshi ku muntu, bituma umwuka wa Oxygen utabasha kwinjira mu bihaha igihe aryamye. Ugirwa inama yo kugana abaganga bakagufasha ukangira ibiro bikwiranye nawe ubwawe.

2. Ibyo urya nibyo unywa: Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibiryo byinshi ugiye kuryama, bigira uruhare mu gutuma udasinzira neza. Ikindi kandi, kunywa ibintu birimo caffeine nyinshi ndetse n'inzoga zikabije bituma ubura ibitotsi.

Igisubizo ni uko utagomba kunywa ikawa nibura mbere y'amasaha atandatu ugiye kuryama, ndetse ukagabanya n'inzoga.

3. Kudakora imyitozo ngororamubiri: Gukora siporo ni kimwe mu bituma usinzira neza kandi ubuzima bwawe bukagenda neza. Kutazikora, bikuviramo ibibazo bitabarika harimo no kubura ibitotsi.

4. Agahinda gakabije (depression): Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard mu bushakashatsi bakoze, bagaragaje ko abagore ari bo bagira agahinda gakabije kari ku rwego rwo hejuru kugera naho babura ibitotsi kuruta abagabo.

Bigaragazwa ko akenshi iyo umuntu afite agahinda gakabije abura ibitotsi, cyangwa se agasinzira cyane bidasanzwe.

5. Stress: Mu gihe wumva ufite stress unaniwe mu mutwe, ugirwa inama yo kuba uretse kujya mu buriri ahubwo ukabanza ugatuza ukiyibagiza stress ufite ukaba wajya kuganira n'umuryango wawe, inshuti, ndetse n'ibindi byagufasha gutuza.

Buri gihe iyo ufite ibibazo byo kubura ibitotsi iyo ugiye kuryama, ugirwa inama yo kuba wagana abaganga bakakugira inama yicyo wakora, kuko kuryama n'ingenzi ku buzima bw'umuntu kandi ntiwabaho udasinzira.