Ibyo utumvishe The Ben yatangaje ku barimo Meddy, Bruce Melodie na Sheebah Karungi

Ibyo utumvishe The Ben yatangaje ku barimo Meddy, Bruce Melodie na Sheebah Karungi

 Mar 10, 2024 - 14:32

The Ben yagarutse cyane kuri Bruce Melodie utagisiba mu itangazamakuru amwitsaho, ahishura ibyabereye muri Rwanda Day iheruka. Ni mu gihe kandi The Ben yagarutse byimbitse ku barimo Meddy, Shebeeh Karungi, Azawi na Green P.

Mugisha Benjamin uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya The Ben yatangaje byinshi ku mishinga ye ya muzika harimo ko ari hafi gusohora indi ndirimbo nyuma ya Ni Forever, ariko byumwihariko agaruka kuri Bruce Melodie wavuze ko bapanze umushinga w'indirimbo ariko Ben akamutenguha.

Mu kiganiro n'itangazamakuru The Ben yatanze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Karere ka Ruhango aho yari yagiye gufasha abana biga mu kigo cya Bright Future Academy akabaha miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda, yagarutse kuri byinshi Abanyarwanda bibazaga.

The Ben yiseguye kuri Bruce Melodie

Mu minsi mike ishize, nibwo Bruce Melodie yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko The Ben ubwe yamwihamagariye amusaba ko bahura bagakorana indirimbo, ndetse ngo ahita ajya kumureba, ariko asanga ari gukina umukino wa "Play station".

The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie

Melodie ahamyaka ko yagiye muri studio gufata amajwi, ariko Ben we yanga kujya kuyafa akomeza kwikinira, binarangira gutyo. The Ben yemeje ko uwo mushinga wabayeho hagati yabo, gusa abanza imbabazi Bruce niba ibyo yakoze yarabibonye nko kumusuzugura.

Avuga ko ubwo Bruce yazaga, we na Zizou Alpacino barimo gukina playstation kuko ngo anayikunda cyane. Kuri Ben, avuga ko Bruce wenda kubyihanganira byamunanira, ariko ngo ntabwo yari agamije kumusuzugura kuko ngo umuco wo gusuzugura ntabwo awiyiziho.

Ben yarakajwe nibyo Melodie yamutangajeho muri Rwanda

Tariki ya 02-03 Gashyantare 2024, i Washington DC habereye Rwanda Day. Abahanzi barimo Bruce Melodie na The Ben, bari mubayitabiriye. Bruce ari mu banyarwanda batanze ikiganiro, hibazwa impamvu Ben nawe atagitanze, gusa Ben avuga ko buri gihe atahora ari we ukora ibintu, ko kuba n'abandi babikora nta kibazo.

The Ben yarakajwe nibyo Bruce Melodie yamutangajeho muri Rwanda Day

Icyakora, Bruce Melodie yaje gutangaza ko The Ben yamuhobeye aramukanda, ibintu bitamushimishije. Muri icyo kiganiro n'itangazamakuru, Ben yavuze ko ibyo Bruce yatangaje byamubabaje, kuko ngo we yabikoze yumva ari ukumusuhuza bisanzwe.

Kuki Meddy ataje mu bukwe bwa The Ben?

Ku wa 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yakoze ubukwe na Pamella, bimwe mu byibajikweho icyo gihe, ni ukuntu umuhanzi Meddy atabonetse kandi asanzwe ari inshuti ye magara.

Ben yatangaje ko kuba Meddy ataraje nta kibazo kiri hagati yabo, kuko ngo yanakoze byinshi cyane mu bukwe bwe kuruta n'abari i Kigali. Ni mu gihe yakomeje ashimangira ko burya iyo umuntu yashinze urugo aba yagize inshingano nyinshi, bityo ko atatera ibuye Meddy.

Ni iki Ben yatangaje kuri Sheebah Karungi?

Ku wa 14 Gashyantare 2024, nibwo The Ben yakoreye igitaramo i Kampala muri Uganda, aho yari gufatanya na Sheebah Karungi, ariko mu buryo bwatunguranye, aba bombi ntabwo baririmbanye indirimbo bafitanye bise "Binkolera" ibyatumye hibazwa niba babanye neza.

The Ben aremeza ko nta kibazo afite na Sheebah Karungi

Kuri iki kibazo, The Ben yavuze ko Sheebah yari afite ikindi gitaramo nyuma y'icyo bari gufatanyamo, kandi ngo igitaramo bombi bari bahuriyemo, cyatinze gutangira bituma iyo ndirimbo itaririmbwa. yongera gushangira ko ntacyo ajya apfa n'abahanzi.

Ku rundi ruhande, yatangaje ko Green P ari umuhanga mu njyana ya Rap kandi ko ibyo ntawe ubishidikanyaho, gusa ko agiye gukora uko ashoboye akagaruka mu muziki kuko ngo Abanyarwanda bamukunda. Ni mu gihe Ben yavuze ko hari indirimbo afitanye n'umuhanzi Azawi wo muri Uganda izasohoka vuba aha.