Ibihugu 5 ushobora gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwemewe n'amategeko

Ibihugu 5 ushobora gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwemewe n'amategeko

 Jul 13, 2024 - 10:08

Kenshi na kenshi usanga abantu bakunze kujya mu bihugu bitandukanye, bisanga baguye mu mutego wo gukora ibinyuranye n'amategeko bitewe n'uko baba batabanje kumenya neza igihugu berekejemo.

Bitewe n'uko ibihugu byinshi ku Isi usanga birwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, usanga abantu bose babifata muri uwo mujyo, nyamara ntibamenye ko hari aho kubikoresha biba byemewe n'amategeko.

Dore bimwe mu bihugu byemera ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ku Isi:

1. Canada 

Canada kiri mu bihugu byemeje ko umuntu ashobora gukoresha ibiyobyabwenge ntabe yabihanirwa nk'uko itegeko ryemejwe mu mwaka 2018 ribivuga.

Icyakora leta ikora akazi ko kugenzura icuruzwa ryabyo ku isoko, ku buryo iyo bitangiye kuba byinshi bashaka uburyo babigabanyamo mu rwego rwo kugabanya ibyaha bikorwa n'uwabikoresheje.

2. Portugal 

Mu mwaka wa 2001, Portugal yabaye igihugu cya mbere ku mugabane w'i Burayi gitanze uburenganzira bwo gukoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose, aho kuri ubu umuntu wasomyeho gake adashobora guhanwa.

Nyuma yo kwemeza iri tegeko Leta yangije uburyo bwo kwigisha abantu uko bakwirinda kuba imbata yabyo, ndetse kuva ubu buryo bwajyaho ubushakashatsi bwagaragaje ko byagabanyije imfu zaterwaga n'ibiyobyabwenge ndetse n'agakoko gatera sida.

3. Switzerland 

Nubwo muri iki gihugu bose batemerewe gukoresha ibiyobyabwenge, gusa imigi myinshi yamaze guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ikiyobyabwenge kitwa Heroin ariko mu buryo bugenzuwe neza.

Leta yashyizeho ikigero ntarengwa umuntu aba agomba gufata mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kuba imbata yabyo.

4. Netherlands 

Muri iki gihugu bemeje ko ikiyobyabwenge kemewe ari Cannabis gusa, aho usanga gicuruzwa no mu maduka acuruza ikawa n'ibindi bicuruzwa.

Mu gihe umuntu afashwe yanyweye iki kiyobyabwenge kirengeje rugero nibwo ashobora kuba yajyanwa muri gereza, cyangwa se agafatwa yanyweye ubundi bwoko butemewe.

5. Czech Republic 

Muri iki gihugu bemeje ko ibiyobyabwenge byemewe ari Marijuana, Cocaine n'ibindi ariko umuntu agafa ibiri ku kigero gito cyane.

Mu gihe umuntu afashwe yanyweye yarengeje urugero nibwo ahita ahabwa ibihano birimo no gufungwa.