Hamas ikomeje kujujubya Israel

Hamas ikomeje kujujubya Israel

 Jan 21, 2024 - 17:35

Minisiteri y'ingabo muri Israel yatangaje ko ibyo batekereza mu ntambara na Hamas mbere, bihabanye cyane n'ibiri ku rugamba, kuko ngo Hamas ihagaze bwuma, ari nako bahishuye abasirikare babo uyu mutwe umaze kwivugana| Inkuru nyamukuru ziri kuvugwa muri iyi ntambara.

Minisiteri y'Ingabo muri Israel yavuye ku izima yemera ko intambara na Hamas imaze kubabana akasamutwe, aho kuri ubu bavuga ko abaturage benshi bakomeje kwiyunga kuri uyu mutwe, kandi ko ibyo batekerezaga mbere y'intambara, bihabanye n'uko biri kuri ubu.

Iyi Minisiteri yakomeje yemeza ko bizeraga ko abarwanyi ba Hamas ari bake, ariko ngo ni benshi kuruta uko babyibwiraga. Bakaba bakomeje bavuga ko umubare wa bya roketi n'umubare w'imyobo yo mu butaka aba barwanyi bacukuye, ari byinshi cyane. 

Ku bw'ibyo, iyi Minisiteri ikaba ivuga ko intambara izatwara igihe kirekire. Ari nako bemeje ko uyu munsi abasirikare babo batatu bishwe abandi batatu barakomereka mu Majyepfo ya Gaza.

Minisiteri y'Ingabo muri Israel iremeza ko abarwanyi ba Hamas ari benshi kuruta uko babyibwiraga mbere y'intambara 

Guhera intambara yatangira tariki ya 07 Ukwakira 2023, abasirikare ba Israel 531 nibo bamaze kwicwa nk'uko babyivugira. Ni mu gihe nibura abantu barenga ibihumbi 25,105 bo muri Palestine bamaze kwicwa, harimo abagore n'abana. Abarenga ibihumbi 62,681 barakomeretse.

Magingo aya, biremezwa ko mu masaha 24 Abanya-Palestine 178 bapfuye, abandi 293 barakomereka.  Kuri ubu, 85% by'abatuye Gaza, inzara iranuma, nta mazi meza bafite, ndetse n'ibindi by'ibanze. 

Leta ya Israel, itangaza ko itahagarika intambara itamaze gusenya burundu umutwe wa Hamas. Ibikorwaremezo hafi ya byose Israel yabishyize hasi, ariko Hamas nayo yaciye ingando munsi y'ubutaka. Ibihugu by'amahanga bikomeje gusaba Israel guhagarika intambara ariko yaranangiye.