Hafsa Massudi na Ibraah mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura

Hafsa Massudi na Ibraah mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura

 Jul 27, 2025 - 13:53

Umugore w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Ibraah, ari we Hafsa Massudi, yagaragaje ibyishimo bye n’urukundo afitiye umugabo we, abinyujije mu butumwa bwuzuye amarangamutima yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, amushimira ku bukwe baherutse gukora ndetse no kuba atwite.

Hafsa yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo, aho yemeje ko nyuma yo kumarana igihe, Ibraah yamusabye ko babana nk’umugabo n’umugore, undi nawe atazuyaje aramwemerera. Yavuze ko nyuma yo gukora ubukwe bwiza imbere y’ababyeyi babo n’Imana, bahise bahabwa umugisha udasanzwe wo gusama inda ya mbere.

Yaguze ati:“Nyuma yo kumarana igihe nkakwifatira, ukansaba ko twashakana maze nanjye nkavuga YEGO, Imana ishimwe! Twasezeranye imbere y’ababyeyi bacu ndetse no imbere y’Imana!

Reba ukuntu Imana ari nziza, yahise itwongera umugisha w’inda nyuma y'ubukwe bwacu. Ubu dutegereje gusa kuza kw’umwana wacu. Mukunzi wanjye, warakoze cyane kuba inshuti yanjye magara!!!”

Ubutumwa bwe bwasozwaga na hashtag #BabyChinga2025, ishimangira ko bitegura kwibaruka imfura yabo muri uyu mwaka wa 2025.

Abafana n’abakunzi babo ntibatinze kugaragaza ibyishimo, aho benshi babifurije ishya n’ihirwe mu rugo rushya ndetse no gukomeza kubana mu mahoro no murukundo.

Ibraah n'umugore we baritegura kwibaruka imfura