Gravity Omutujju yakubise ahababaza Bobi Wine

Gravity Omutujju yakubise ahababaza Bobi Wine

 Jan 30, 2024 - 09:34

Umuhanzi Gravity Omutujju yibasiye mugenzi we Bobi Wine wasabye Guverinoma guhagarika amafaranga ishora mu bahanzi, ari nako yateye ishoti iby'abahanzi batatu b'ibihangange muri Uganda (The Big Three) bizwi ko bakaze, yerekana ababasimbuye.

Umuraperi wo muri Uganda Gereson Wabuyi amazina nyakuri ya Gravity Omutujju, yatangije intambara y'ubutita ku muhanzi akaba n'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yifatira kugahanga ibitekerezo yatanze. 

Mu minsi mike yashize, nibwo Bobi Wine yatangaje ko abona amafaranga Leta yatanze muri gahunda yo gufasha abahanzi, yari kuyareka ikubaka ibitaro byinshi. Ibi yabitangaje nyuma y'uko Minisiteri y'imari itangaje ko ifite miliyari 13 z'amashiringi zo gufasha abahanzi.

Gravity Omutujju yamaganye ibitekerezo bya Bobi Wine uvuga ko Leta itagakwiye gushora amafaranga muri muziki 

Kuri Gravity Omutujju, yatangaje ko muri Uganda hari ibitaro bihagije, kandi ko kugaragaza ko ushaka umubare w'ibitaro byinshi, bivuze ko uba wifiza ko abantu barwara ku cyane.

Yunzemo ko nta mpamvu yo kubaka ibindi bitaro, ahubwo ko akwiye kwizera ko abantu batarwara, kandi ko Bobi Wine akwiye kureka Leta ikabaha amafaranga bakigurira imodoka ndetse bakanayishimishamo.

Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu Gravity niba atarwanyije igitekerezo cya Wine cyo kubaka ibitaro, yagize "Bobi Wine arakize. Kuki adashobora gukoresha amafaranga ye mu kubaka ibitaro abantu bashobora gukoresha?

Gravity Omutujju aremeza ko Bobi Wine afite amafaranga yagakwiye kubaka ibitaro 

Yunzemo ati " Bobi Wine ni umukire cyane, kandi ni mu mureke akoreshe amafaranga ye, cyangwa se azabanze yubake ibitaro mu gace avukamo kabone niyo byaba ari bito, noneho azabone kuza kutugira inama."

Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, uyu muhanzi yashimangiye ko iby'abahanzi bahoze ari ibihangage muri Uganda abazwi nka 'Big Three' aribo: Bobi Wine, Bebe Cool, na Jose Chameleone, ko ibyo byavuyeho, ko ahubwo batatu bakaze ari we na King Saha ndetse na Fik Fameica.

Gravity aravuga ko Big Three ya Bobi Wine, Bebe Cool ma Jose Chameleone batakigezweho