Umuraperi Future mu kiganiro aherutse kugirana n’ibinyamakuru GQ, yagize icyo atangaza ku amakimbirane hagati ya Drake na Kendrick Lamar.
Ubwo ya azwaga n’umunyamakuru niba hari icyo azi kuri ayo makimbirane, Future yagize ati: “Hari amakimbirane bafitanye? Sinarinzi ko bafitanye amakimbirane. Sinja njya mu ntambara za rap!”
Aya magambo yatumye abafana bibaza ibibazo byinshi, cyane cyane bitewe n’uko ko aya makimbirane yabaye ikimenyabose ku isi yose.
Uretse kuba yaramenyekanye kandi, Kendrick Lamar yagaragaye kuri alubumu ya Future na Metro Boomin, ‘Don’t Trust You’ aho Kendrick Lamar yikije cyane kuri iyo ntambara ye na Drake.
Abafana benshi babifashe nkaho Future yanze kugira icyo avuga kuri iyo ntambara mu ruhame, mu gihe abandi bo bemeza ko ari uburyo bwo kwanga kwijandika muri ayo makimbirane.
