French Montana mu rukundo n'igikomangomakazi cya Dubai, Sheikha Mahra 

French Montana mu rukundo n'igikomangomakazi cya Dubai, Sheikha Mahra 

 Jul 14, 2025 - 19:00

Umuraperi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Morocco, French Montana, ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko aherutse kugaragara ari kumwe n'igikomangomakazi cya Dubai, Princess Sheikha Mahra, bafatanye agatoki ku kandi.

Amafoto yabo bombi bari kumwe yagiye hanze yatumye benshi bakeka ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo, ariko ibyari igihu bisa n'ibyamaze gusobanuka. Amakuru aturuka mu binyamakuru mpuzamahanga yemeza ko Sheikha Mahra yamaze kwemeza urukundo rwe na French Montana, ndetse bahisemo kurushyira ku mugaragaro.

Ibya Sheikha Mahra na French Montana byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko iki gikomangomakazi gitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko atandukanye burundu n’umugabo we wa mbere. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Princess Mahra yanditse amagambo asa n’ayemeza ko yateye intambwe yo kuva mu mubano wabo, ibintu benshi bafashe nk’inkuru itunguranye.

French Montana, ubusanzwe witwa Karim Kharbouch, ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Amerika, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe nka “Unforgettable”, “Pop That”, n’izindi. Sheikha Mahra, we, ni umukobwa wa Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akaba n’Umwami wa Dubai.

Kugeza ubu, impande zombi ntiziragira icyo zivuga ku mugaragaro kuri aya makuru, ariko igaragara n’uko urukundo rwabo rushobora kuba rugana aheza, cyane cyane nyuma yo kwiyerekana hamwe mu ruhame mu birori bikomeye by’imideli byaberaga i Paris.

French Montana na Sheikha Mahra bamaze igihe baca amarenga ko bakundana