FARDC na M23: Umutwe wa M23 uratabaza amahanga

FARDC na M23: Umutwe wa M23 uratabaza amahanga

 Jan 26, 2024 - 14:14

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye mu ntambara n'igisirikare cya DR-Congo FARDC uratabaza amahanga nyuma yo gushinja FARDC kwica abaturage muri Mweso.

Mu ntambara ishyamiranyije umutwe witwaje intwaro wa M23 n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ndetse n'indi mitwe bafatanya hamwe n'ingabo za SADC, uratangaza ko FARDC yivuganye abaturage benshi i Mweso.

Mu itangazo umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt. Col Willy Ngoma yasohoye kuri uyu wa 26 Mutarama, yavuze ko ingabo za Leta kuri uyu wa 25 Mutarama 2024 zarashe bombe zitabarika ku baturage batuye muri Mweso muri Teritwari ya Masisi.

Lt Col Willy Ngoma aravuga ko bashavujwe n'abaturage bishwe na FARDC 

Iki ni igitero bitangazwa ko cyiciwemo abaturage 19 abandi 27 barakomereka. Ibi n'ibyo byatuma M23 itangaza ko FARDC ikomeje kurimbura abantu, kandi ko yakomeje kumenyesha imiryango mpuzamahanga, haba SADC, EAC, sosiyete sivire n'abandi, ariko bakabyima amatwi.

Kuri Willy Ngoma, avuga ko Leta ikomeje gukora ibitero ku bikorwamezo kandi ko itazihanganira ko ibyo bikomeza kubaho. Ku ruhande rwa FARDC, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko  umuvugizi w'Ingabo za Leta, avuga ko ibyo bitero atari bo babikoze, ahubwo ari M23.