Ed Sheeran yavuze impamvu amaze imyaka hafi 10 nta telefone agira

Ed Sheeran yavuze impamvu amaze imyaka hafi 10 nta telefone agira

 Jun 11, 2024 - 11:33

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ed Sheeran, yahishuye ko amaze imyaka hafi 10 nta telefone agira, icyemezo yafashe nyuma yo kubona ko imutwarira umwanya, akanatakaza ubusabane n’abantu babana mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jake Shane, yahishuye ko mbere yo kuba icyamamare ubwo yari mu kigero k’imyaka 15 y’amavuko nimero ye itigeze ihinduka, biza gutuma ubwo yari atangiye kuba icyamamare atunga nimero zigera mu 10,000 muri telefone ye.

Ed Sheeran avuga ko abantu batangiye kujya bamwandikira ari benshi agahora mu byo gusubiza ubutumwa bwabo, aza gusanga bituma atakaza ubusabane yagiranaga n’abantu babanaga umunsi ku wundi, aribwo mu 2015 yafashe icyemezo cyo kureka telefone.

Akomeza avuga ko yahise yiyemeza kujya akoresha Email gusa, akajya afata umunsi umwe mu cyumweru, ari ku wa kane cyangwa ku wa gatanu akicara mu modoka ye agasubiza abantu bamwe na bamwe.

Yagize ati “Sindongera gutunga telefone kuva mu 2015, nagiye kure yayo. Kuva ku myaka 15 y’amavuko nimero yanjye ntiyigeze ihinduka, ariko ubwo nabonaga ubwamamare natunze nimero 10,000 muri telefone yanjye. Natangiye gutakaza ubusabane mu buzima, rero mpita njya kure yayo.”

Uyu mugabo ahamya ko kwicara nta kintu ufite cyo gukora ari byo bituma umuntu atekereza telefone, ariko mu gihe wayirinze, bizagufasha gutekereza ku hazaza h’umwuga wawe.

Ed Sheeran yavuze ko yahisemo kureka gutunga telefone kuko yatumaga atakaza ubusabane n'abantu babana umunsi ku wundi