Drake yigeze kugura inzu y'umuturanyi we kubera kumubuza gucuranga

Drake yigeze kugura inzu y'umuturanyi we kubera kumubuza gucuranga

 Mar 15, 2025 - 21:32

Umuraperi wo muri Canada, Drake, uzwiho kubaho ubuzima bw’umudendezo no gukundwa mu muziki, yahishuye ko yigeze kugura inzu y’umuturanyi kubera ko umuturanyi we yinubiraga urusaku yatezaga.

Mu mwaka wa 2016, Drake yaguze inzu y’umuturanyi we miliyoni 2.85 z’amadolari, ni ukuvuga amafaranga arenga miliyari 3 mu manyarwanda, nyuma yo kuregwa n’umuturanyi we wamushinjaga gucuranga agakabya, bikamubangamira.

Drake yaguze inzu y'umuturanyi we kubera kumushinja urusaku

Icyakora, Drake amaze kumenya ibyo yaregwaga, yahise yiyemeza kugura iyo nzu y’umuturanyi we winubiraga urusaku rwe.

Usibye ibyo byatunguye benshi, ikindi kintu cyatumye abantu bumirwa ni mu 2022 ubwo yakodeshaga resitora yose ya Stade Dodger I Los Angeles kugira ngo aganire n’uwahoze ari umukunzi we Johanna Leia.

Drake yigeze gukodesha resitora kubera umukunzi we