Davido yahaye umugore we impano y'igitangaza

Davido yahaye umugore we impano y'igitangaza

 Feb 15, 2024 - 17:40

Mu gihe umuhanzi Davido yatangazaga ko nta mpano yigeze yakira ku munsi wa Saint Valantin, we yahaye umugore we imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini y'igiciro.

Yamamaye ku izina ry'ubuhanzi rya Davido, ariko amazina y'ababyeyi ni David Adedeji Adeleke, umugabo ufite inkomoko muri Nigeria ari ho akorera n'umuziki. Ku munsi w'abakundana ejo hashize, uyu muhanzi yizinguye imodoka y'igitangaza ayihereza umugore we Chioma baheruka kubyarana impanga.

Iyi n'imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracan STO ihagaze miliyoni 70 z'ama-Naira akoreshwa aho muri Nigeria. Aya akaba angana n'amanyarwanda 58,677,273.49. Nyuma yo kwakira iyi mpano y'agatangaza, Chioma yahise anyarukira ku rubuga rwe rwa X yerekana amarangamutima ye nyuma yo kwakira iyi modoka.Davido yahaye umugore Chioma imodoka ya Lamborghini

Mu butumwa bwo kuri X, uyu mubyeyi w'abana babiri, yashyizeho ifoto yerekanye imodoka y'umweru ya Lamborghini arangije arandika ati " Nabonye imodoka y'inzozi zange ku munsi w'abakundana! Wakoze cyane Davido. Bidasubirwaho mfite Lamborghini Huracan STO yange."

Davido yatanze iyi modoka, mu gihe yabyutse atangaza ko we nta mpano na mba yigeze yakira ku munsi w'abakundana, icyakora ashimira umukinnyi w'Umuholandi Memphis Depay wagize isabukuru y'amavuko ku wa 13 Gashyantare 2024 akamutumira ndetse akamuha n'impano y'isaha nziza.

Chioma yashimiye umugabo we Davido kuba yamuhaye imodoka y'igiciro