Davido bakomeje kumuvugiriza induru

Davido bakomeje kumuvugiriza induru

 Jun 30, 2023 - 05:26

Nyuma yuko abakobwa babiri mu Cyumweru kimwe batangaje ko Davido yabateye inda, ibyamamare binyuranye muri Nigeria bikomeje kumukomera bamunenga cyane.

Muri iki Cyumweru nibwo umukobwa w'Umunyamideli ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika witwa Anita Brown yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram atangaza ko umuhanzi Davido yamuteye inda kandi banakundanye igihe kirekire.

Mu gihe inkuru za Anita Brown zari zitaratuza, undi mukobwa witwa Ivanna Bay ukomoka mu Bufaransa nawe yahise atangaza ko nawe atwite inda ya Davido. Aba bose bakaba bavuga ko batari baziko uyu muhanzi afite umugore.

https://thechoicelive.com/davido-mu-mazi-abira-undi-mukobwa-avuze-ko-nawe-yamuteye-inda

Ku bw'ibyo ibyamamare binyuranye mu myidagaduro ya Nigeria biri guha urwamenyo uyu muhanzi bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye. Uwabimburiye abandi kwibasira Davido ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri kiriya gihugu Blessing CEO.

Davido ari guhabwa urwamenyo 

Uyu Blessing CEO yavuze ko ari igisebo cyane guca inyuma umugore wawe warangiza ntukoreshe n'agakingirizo. Ati " Niba ushaka kumva ko umugore wawe yihariye kuri wowe, niba ugiye kuryamana n'undi mugore koresha agakingirizo. Yego ndabyumva kuko uri umusitari birashoboka guhura n'abandi, ariko koresha agakingirizo."

Nkaho uyu Blessing CEO atari ahagije, haje undi w'akasamutwe witwa Uche Maduagwu, uyu akaba ari n'umukinnyi wa filime mu ruganda rwa Sinema muri Nigeria Nollywood ndetse akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Uncle Maduagwu yabaye akasamutwe kuri Davido 

Uche Maduagwu yagiye kuri Instagram ye atangaza ko Davido atazigera na rimwe yumva impumuro ya Grammy Awards ngo kubera gusuzuguza umugore we amuca inyuma nta n'umwaka bari bamara bashyingiranwe.

Uyu akaba yakomeje atangaza ko ari ibintu biteye ikimwaro no gushavuza umugore we Chioma ngo kuba nta mwaka urashira apfushije umuhungu we Ifeanyi warangiza ugahita utera inda abandi bakobwa babiri.

Ati " Utari wizihiza n'isabukuru y'umwaka ukoze ubukwe ugahita uca inyuma umugore wawe.? Ntuzigera wumva impumuro ya Grammy Awards. "

Israel DMW ucunga umutungo wa Davido arasaba abantu guha amahoro bosi we

Nyamara rero Israel DMW ushinzwe imari yuyu muhanzi, akaba yasabye abantu kurekera aho gukomeza kwibasira bosi we ngo kuko aho bagejeje harahagije. Ati " Ndasaba ninginga buri wese, ku bw'icyubahiro cy'Imana ko mwareka abantu bakaruhuka. Ibi birahagije, birahagije. Murakoze."

Hagati aho David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu njyana ya Afrobeats akaba yaryumyeho kuko nta kintu nakimwe yari yatangaza kubimuvugwaho mu gihe byari bizwi ko butakira atanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri ubu yaruciye yarumize.