China: Ababyeyi bahitamo gushyira abana ku isoko ngo batageza imyaka 30 batarongowe

China: Ababyeyi bahitamo gushyira abana ku isoko ngo batageza imyaka 30 batarongowe

 Nov 26, 2024 - 19:09

Mugihe bamwe mu babyeyi bo hirya no hino bagerageza gushakira abana babo abakunzi bo mu miryango ifite ubushobozi cyangwa basanzwe baziranye kuva kera, gusa siko bimeze mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa aho ababyeyi bashyira imyirondoro(CV) zabana babo ku masoko aremwa buri cyumweru, maze ushimye akamugira umukunzi.

Mugihe bamwe mu babyeyi bo hirya no hino bagerageza gushakira abana abakunzi bo mu miryango ifite ubushobozi cyangwa basanzwe baziranye kuva kera, gusa siko bimeze mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa aho ababyeyi bashyira imyirondoro(CV) zabana babo ku masoko aremwa buri cyumweru.

Umujyi wa Shanghai mu gace ka People’s Park, ntabwo ari ahantu hatuje ho gukinira chess no gutemberana n’imbwa gusa ahubwo ni ahantu ho gushakira umukunzi aho buri mpera z’icyumweru abantu bahahurira bashaka umugabo cyangwa umugore aho ababyeyi baba bashakira abana babo abagabo.

Isoko rirema buri mpera z'icyumweru 

Muri ubwo bucuruzi, uruhare rw’ababyeyi ni ukwamamaza no gupiganira abana babo, aho baba bazanye ibintu by’umuntu bazanye ku isoko birimo, imyaka ye, uburebure, amashuri yize, akazi akora, ubucuruzi afite, abana, imitungo atunze n'ibindi.

Iryo soko cyangwa cyamunara ryashinzwe mu 1996, ku bw’ababyeyi, cyane cyane abagabo, kugira ngo bafashe abakobwa babo batashoboye kubona uwo bakundana, ndetse n’abahungu nabuze abo barongora kugira ngo bababone batarageza ku myaka 30.