Cardi B avuga ko ari umubyeyi mwiza nubwo uburyo bwe bwo kurera budasanzwe

Cardi B avuga ko ari umubyeyi mwiza nubwo uburyo bwe bwo kurera budasanzwe

 Oct 12, 2025 - 15:17

Umuraperikazi w’icyamamare Cardi B yikomanze ku gatuza avuga ko yishimira uburyo yita ku bana be, nubwo bamwe bashobora kubona uburyo bwe bwo kurera budasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jay Shetty mu kiganiro On Purpose, Cardi B yavuze ko abana be bakunda uburyo ari we nyine, n’ubwo rimwe na rimwe abakanga.

Yagize ati:“Abana banjye barankunda uko ndi. Njya mbibutsa ko mbakunda, ariko nanabakanga mu gihe bibaye ngombwa.”

Umuraperikazi w’imyaka 32 ni umubyeyi wa Kulture w’imyaka 6, Wave w’imyaka 3, n’umwana muto w’umwaka umwe witwa Blossom. Yongeyeho ko ari umuntu uvuga cyane kandi utagira ubwoba bwo kugaragaza amarangamutima ye.

Ati:“Njya mvuga cyane, nkanatongana cyane. Ariko ni uko mvuga gusa!”

Cardi yavuze ko nubwo uburyo bwe bushobora kugaragara nk’ubukakaye, abana be babufata nk’ibyishimo kuko babona mama wabo ari umuntu usetsa kandi w’umunyamunezero.

Yagize ati:“Babona nshimishije cyane. No mu gihe mbatonganya, bumva ko nshimishije. Nkababwira nti ndabibabwira nkomeje!’ Ariko bo bakomeza kunyishimira! Bumva nteye amatsiko kandi nshimishije cyane”.

Cardi B yakomeje avuga ko icy’ingenzi kuri we atari uguhinduka ngo ahuze n’uko abandi batekereza, ahubwo ari ukwereka abana be urukundo no kubatoza kumenya ko kuba inyangamugayo bitavuze guhindura uwo uri we.

Cardi B afite abana batatu yabyaranye na Offset baherutse gutandukana 

Cardi B ashimangira ko ari umubyiyi mwiza