Bruce Melodie yavuze ku byo guhurira mu gitaramo kimwe na The Ben

Bruce Melodie yavuze ku byo guhurira mu gitaramo kimwe na The Ben

 Aug 23, 2025 - 16:25

Bruce Melodie yatangaje ko abamuhagarariye n'abahagarariye The Ben bicaye bakaganira ku kuba hategurwa igitaramo kimwe yahuriramo na The Ben nyuma y'uko abafana babo bakunze kubisaba cyane ko cyabera muri Stade Amahoro.

Bruce Melodie mu kiganiro yakoreye kuri TikTok, yavuze ko kuri we adashobora kwanga ko icyo gitaramo kiba nk'uko abantu bamwe babikeka, kuko nyuma y'ibindi byose bose ari abana b'u Rwanda kandi ko bagomba kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe.

Ati:"Ibyo bintu ntabwo nshobora kubyanga kubera ko nyuma y'ibindi byose turi abana b'u Rwanda, ibikorwa remezo twagize amahirwe yo kubigira, no kubikoresha birakwiye.

Rero ntabwo ndi mu bantu bakumva bidakwiye rwose, niba hari n'ubikeka gutyo abikeka nabi... management nizere ko nayo iri kutwumva babikurikirane babikore."

Bruce Melodie yijeje abafana be ko aza kubishyiramo imbaraga ku buryo bibaye ari ibishoboka babikora, kuko abona ntako byaba bisa Stade Amahoro yuzuye kubera abahanzi bo mu Rwanda.

Abahagarariye The Ben baganiriye ku kuba bategura igitaramo azahuriramo na Bruce Melodie 

Bruce Melodie yavuze ku byo guhirira mu gitaramo na The Ben