Bimusaba guhorana icyangombwa cy'amavuko kugira ngo bizere ko akuze

Bimusaba guhorana icyangombwa cy'amavuko kugira ngo bizere ko akuze

 Apr 1, 2024 - 20:25

Umugabo ukomoka mu gihugu cy'Uburusiya, benshi bazi ko ari umwana w'imyaka 14 y'amavuko, ku buryo bimusaba guhorana icyangombwa cy'amavuko kugira ngo abantu bizere ko akunze.

Umugabo ukomoka muri  Burusiya uzwi ku izina rya Dennis Vashurin, ufite imyaka 36, bimusaba ko agendana n’icyemezo cy’amavuko kugira ngo yerekane imyaka ye.

Dennis Vashurin bomusaba kugenda icyemezo cy'amavuko kugira ngo bemere ko akuze

Nk’uko ikinyamakuru Mirror News kibisobanura, ngo uyu musore nubwo akuze, ariko ngo abantu baracyamwitiranya n’umwana w’imyaka 14 kubera uburyo umubiri we ukigaragara nk’uw’umwana muto ndetse no kudakura mu gihagararo kubera ibibazo by’ubuzima

Ni muri urwo rwego, abantu bamwe batajya bamwizera, ku buryo bimusaba kugenda mu muhanda afite icyemezo cy’amavuko nk’ikimenyetso cy’imyaka ye.

Dennis Vashurin afite imyaka 36, ariko benshi bamwitiranya n'umwana w'imyaka 14

Denis yamenyekanye cyane mu myaka ibiri ishize nyuma yo kubazwa na kimwe mu bitangazamakuru by’iwabo ku bijyanye n’imiterere ye, aho abantu benshi bayabazamuriye amarangamutima, gusa abandi bakamuha urw’amenyo, n’ubwo ngo we nta kintu bimutwaye.