Bigeze no mu ndirimbo! Juma Jux na Priscilla ibyabo ni cira aha nikubite, nyuma yo kumenya ko benda kwibaruka

Bigeze no mu ndirimbo! Juma Jux na Priscilla ibyabo ni cira aha nikubite, nyuma yo kumenya ko benda kwibaruka

 Jul 26, 2025 - 15:50

Umuhanzi w’icyamamare Juma Jux, ukunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, akomeje kugaragaza ibyishimo bikomeye arimo guterwa no kuba agiye kuba umubyeyi. Ni nyuma y’uko mu ndirimbo nshya yashyize hanze, uyu muhanzi yongeye gusingiza umugore we wenda kwibaruka.

Mu magambo yuje amarangamutima, Jux yagize ati:“Inzozi zose nigeze kugira ndimo kubona zisohora, kandi byose mbikesha kuba narabonye uwo umutima wanjye wahisemo. Umuziki ni wo wamfashaga kugaragaza amarangamutima yanjye, kandi iyi ndirimbo nshya ni uburyo bwanjye bwo kugaragaza urukundo no gushimira byimazeyo umugore wambereye byose.

@its.priscy wangize umugabo unezerewe kurusha abandi bose. Ndagukunda by’ikirenga, kandi ntegereje n’amatsiko umunsi tuzita ku bana bacu beza.”

Jux kandi yashimiye Imana ku bw’imigisha akomeje guhabwa, avuga ko iyi ndirimbo ayituye umuryango we, by’umwihariko umwana wabo w’imfura bise Mkambala, wenda kuvuka.

Ku rrundi ruhande, Priscilla nawe yagaragaje ibyishimo n’ishimwe afitiye umugabo we, amushimira kuba yamukoreye indirimbo yihariye mu gihe gito cyane.

Yagize ati:“Ku mugabo wanjye, uri umuntu w’agaciro udasanzwe. Nifuzaga indirimbo yihariye y’umwana wacu Mkambala, none mu mu gihe kitageze no ku cyumweru, wayikoze. Warakoze cyane rwose, ndagukunda.

Kandi ku bantu bose badushyigikiye ejo hashize binyuze mu masengesho, ubutumwa, amafoto no kuguhamagara kuri terefone, tubashimiye urukundo n’inkunga mwatugaragarije.”

Ni mu gihe benshi bakomeje kwishimira uburyo uyu muryango ukomeje kwitabwaho, by’umwihariko kuva bashyira hanze ko inda ari nkuru benda kwibaruka imfura.

Juma Jux na Priscilla bakomeje gukunda uruzira icyasha mu gihe bitegura kwibaruka 

Juma Jux na Priscilla bakomeje gutera imitoma