Abagande bongeye kugwa mu kantu nyuma yuko umuhanzi wo muri icyo gihugu Bebe Cool ku wa 01 Ukuboza 2023, yagiye ku rubyiniro ku kibuga cya 'Kati Kati grounds' giherereye mu murwa mukuru Kampala, akamisha imvura y'amafaranga ku muhanzi mugenzi we Alien Skin ndetse n'umuhungu we arera w'umuhanzi Champion Ogudo.
Bebe Cool akaba yaratangiye amafaranga mu gitaramo cyari cyateguwe na The Kash Pro Experience, umwe mubasore bafite impano zinyuranye aho muri Uganda. Alien Skin akaba yarahundagajweho izo noti, nyuma yuko yari avuye ku rubyiniro.
Ubwo Cool yakoreraga mu ngata Alien Skin aho ku rubyiniro, akaba ari bwo yahitaga umuhereza inoti nyinshi hamwe n'umuhungu we arera, nubwo umubare wayo atari yamenyekana. Ntabwo byaba ari inshuro ya mbere Bebe Cool ahereza amafaranga Skin, dore ko yigeze no ku yamuha mu gitaramo 'Comedy Store night'.
Nubwo hatazwi impamvu Cool yahaye amafaranga Skin, ari ko ni ngombwa kwibuka ko ku wa 26 Ukuboza 2023, Alien Skin ari umwe mu bahanzi bazitabira igitaramo ngarukamwaka cy'uyu Bebe Cool yise 'Tondeka Ekiwatule' kizabera Kiwatule Recreation Centre.
