Umunsi wa 12 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda watangiye kuri uyu wa Gatanu aho hari hateganyijwe imikino ibiri, umwe wabereye kuri sitade Umuganda i Rubavu mu gihe undi wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino wabereye i Rubavu niwo wabanje aho Marine FC yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports. Marine FC itamerewe neza muri shampiyona y'uyu mwaka, yongeye guhura n'uruva gusenya itsindwa na Mukura ibitego bitandatu byose ku busa.
Ibitego bya Mukura Victory Sports byatsinzwe na Murenzi Patrick, Djibrine Akuki, Iradukunda Elie Tatu, Kubwimana Cedrick, Kamanzi Ashraf na Ndizeye Innocent ukunze kwitwa Kigeme watsinze icya nyuma kuri penariti.
Mukura Victory Sports yanyagiye Marine FC
Undi mukino watangiye ku isaha ya saa 19:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Gasogi United yari yakiriye APR FC bakurikiranaga ku rutonde rwa shampiyona Gasogi irushwa inota rimwe.
Uyu mukino wari wateguwe ku buryo budasanzwe yaba ku byo kurya n'ibyo kunywa muri sitade, ndetse abashakaga kureba imikino y'Igikombe cy'isi bari bazaniwe tereviziyo nini cyane muri sitade barebeyeho umukino wa Ghana na Uruguay ndetse n'uwa Cameroon na Brazil.
N'ubwo imyiteguro yari hejuru cyane ariko amakipe yombi yagiye mu kibuga ntiyereka ibirori abafana bayo kuko yarinze asoza umukino nta kipe irebye mu izamu ry'iyindi basoza ari ubusa ku busa.
Ibi byatumye APR FC iguma ku mwanya wa kane aho ifite amanota 20 n'umukino umwe w'ikirarane, naho Gasogi United iguma ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 19. Mukura Victory Sports yo yahise ifata umwanya wa gatandatu n'amanota 17, naho Marine iguma ku mwanya wa nyuma aho ifite amanota atanu gusa.
APR FC yaguye miswi na Gasogi United
Kuri uyu wa Gatandatu imikino y'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda irakomeza aho hateganyijwe imikino itatu kuri sitade zitandukanye.
15:00: AS Kigali vs Kiyovu Sports
15:00: Espoir vs Sunrise
15:00: Rutsiro FC vs Police FC
