Kuri uyu wa Mbere Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti rya sous-lieutenant ku basore n’inkumi 624 barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko mu banyeshuri basoje amasomo 624 barimo abakobwa 51, aba ofisiye bato 33 bize mu bihugu by’inshuti n'u Rwanda.
Brig Gen Rutagengwa yavuze ko abasoje barimo 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako Brig Gen Franco Rutagengwa
Hari abandi 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare bato 335 n’abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami ndetse n’aba ofisiye 33 barangije mu mashuri yo mu bindi bihugu
Brig Gen Rutagengwa, yijeje ko abasoje amasomo bafite ubumenyi, batozwa indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza ya gisirikara bibemerera kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.
Ati "Barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi mu kurinda Igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bakenerwa kugihagararira.''












Abasore n'inkumi 624 bahawe ipeti rya sous-lieutenant kuri uyu wa Mbere
